Ibyavuzwe bishya ku ntambara ya M23 n’ingabo za RDC muri Lubero.
Ahagana ku masaha y’umugoroba wo ku munsi w’ejo hashize, ingabo z’u mutwe wa M23 zivanye mu gace ka Kikovu ko muri teritware ya Lubero, zisubira muri Kirumba, agace zari ziheruka gufata vuba aha.
Ku Cyumweru tariki ya 25/08/2024, nibwo abasirikare bayobowe na Major Gen Sultan Makenga bafashe agace ka Kikovu, aho ihuriro ry’Ingabo za RDC, zirimo FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC zari zagahunzemo.
Ni nyuma y’uko hari habaye intambara ikomeye hagati ya M23 n’iz’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kuri uwo munsi nyine hari utundi duce two muri yi teritware ya Lubero twumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, abatanga buhamya babwiye MCN ko zarimo zumvikana mu buryo bukaze, ariko ko byarangiye iri huriro ry’ingabo za RDC ziyabangiye ingata ibice birimo Kikovu no mu nkengero zayo, haza kwigarurirwa n’umutwe wa M23.
Aya makuru akomeza avuga ko kuba M23 yivanye muri Kikovu biri mu buryo bwa tekiniki zagisirikare. Bavuye aha bahita bagana iya Kirumba ahari ibirindiro by’uyumutwe bikomeye, kuva bahigarurira mu minsi ishize.
Amakuru anavuga kandi ko kuva aho M23 yaviriye muri Kikovu nta zindi ngabo ziraja muri aka gace, haba no ku ruhande rwa leta.
Ku rundi ruhande, ubushamirane ku mpande zihanganye muri Kivu Yaruguru bukomeje kwiyongera, aho ndetse byavuzwe ko FARDC n’abambari bayo bakomeje kwisuganya mu rwego rwo kugira ngo bagire ibindi bitero bagaba ku mutwe wa M23.
Ni mu gihe uruhande rw’ingabo za leta ya Kinshasa, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ruherutse gutangaza ko ingabo zabo zigiye kwisubiza ibice byose M23 igenzura.
MCN.