Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, aza gusimburwa na Felix Tshisekedi mu mwaka wa 2019, yagiranye ibiganiro n’amatsinda atandukanye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, abaganiriza ku byerekeye umutekano w’iki gihugu n’icyakorwa kugira ngo ugerweho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/06/2025, ni bwo Kabila yahuye n’ariya matsinda agera kuri ane, ayahamiriza ko yiyemeje gutanga umusanzu kugira ngo iki gihugu kigere ku mahoro arambye.
Amatsinda yabonanye na yo uyu munsi nk’uko aya makuru abivuga, harimo itsinda ry’Abanyeshuri, urubyiruko, sosiyete sivili n’abayoboke b’amatorero y’ububyutse akorera i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ikiganiro cye n’aya matsinda cyibanze ku ngingo icumi nazibiri yagaragaje mu ijambo rye rya nyuma yaganeye abanyekongo ubwo yari hafi kugaruka muri RDC ava mu buhungiro yari amazemo umwaka n’igice. Nyuma y’iryo jambo ni bwo yahise yerekeza i Goma mu Burasizuba bwa Congo mu gice kigenzurwa n’ihuriro rya AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneheho. Iyi mitwe yombi ubarizwa muri AFC igamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Ahanini ibyo yavuze icyo gihe yibanze ku byatuma RDC ibamo amahoro, kandi akagaragaza ko iki gihugu kiri mu kangaratete kubera imiyoborere mibi ikiganisha mu bibazo. Yongera kuvuga ko Felix Tshisekedi Perezida wacyo ko ari we nyiribayazana wibibazo byose byugarije iki gihugu.
Ndetse kandi Kabila yageze naho agenera ubutumwa Perezida Felix Tshisekedi ko asigaranye amahitamo atatu gusa, arimo kwegura mu gihe ibintu bitaramubana bibi kurushaho.
Muri iki kiganiro cya none yavuze ko ashyigikiye gahunda y’ibiganiro bya CENCO na ECC ku iterambere ry’igihugu, anasaba buri muturage gutanga umusanzu we kugira ngo RDC igere ku mahoro arambye.
Yashimangiye ko umutekano ari ngombwa mu iterambere ry’igihugu anaburira ko nta mahoro arambye RDC ishobora kugeraho nta mutekano mwiza uraboneka.
Bitaganijwe ko ibiganiro bya Kabila n’izindi nzego atarahura nazo bizakomeza, nk’uko n’ibindi yabikoze i Goma mu minsi mike ishize.
Ibyo biganiro abikomeje mu gihe hakirangwa ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Congo mu bice byinshi byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu Yaruguru.