Iby’ibitero by’ejo ku wagatandatu FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bagabye mu Banyamulenge.
Ejo ku wagatandatu ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryongeye kugaba ibitero ku Banyamulenge mu mihana itandukanye iherereye mu nkengero za komine ya Minembwe, ibyarangiye Twirwaneho irwanirira aba Banyamulenge ibisubije inyuma, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Iri huriro ry’Ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai ishamikiye kuri Wazalendo.
Aya makuru akubiye mu butumwa bwanditse umwe mu barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News.
Ni ubutumwa bugaragaza ko Fardc n’abambari bayo ku munsi w’ejo hashize bagabye ibitero ku Banyamulenge kandi ko babigabye mu duce dutandukanye kandi dutuwe cyane n’Abanyamulenge.
Ubwo butumwa bugira buti: “Intambara yo ku wagatandatu, umwanzi yateye impande nyinshi, mu Marango ya Gakangala, Biziba na Gipimo.”
Ubu butumwa bushimangira bugira buti: “Impande zose umwanzi yateyemo yarakubiswe, kandi asubizwa inyuma.”
Ubutumwa twahawe n’uyu murwanyi wo mu mutwe wa Twirwaneho uheruka gutangaza mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka ko wihuje n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo n’umutwe wa m23 yavuze ko birukanye ingabo za Congo, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo bazigeza kure.
Ati: “Bwije adui tumugejeje kure cyane.”
Ibyo bibaye kandi mu gihe ku mugoroba w’ahar’ejo nyine m23 na Twirwaneho bafashe Murambya aho ni ku Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira.
Iyi mitwe ibiri yafashe iki gice nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Congo ku wa gatanu muri Ruhuha. Iyo mirwano igasiga iyi mitwe ibiri uwa Twirwaneho n’uwa m23 ifashe ibice birimo Ruhuha, Rubarati na Mukumba. Nyuma igafata n’aha ku Murambya.
Nyamara ibyo bibaye kandi mu gihe ihuriro rya AFC ribarizwamo iriya mitwe ibiri irwanirira Abanye-Congo bahutazwa muri iki gihugu ritangaje agahenge ndetse kandi rivuga ko rihisemo gukura ingabo zayo muri Walikale centre no mu bindi bice biyegereye.
Ni umwanzuro iri huriro ryasobanuye ko riwufashe mu rwego rwo guharanira amahoro n’ituze birambye.
Gusa hakaba hari amakuru avuga ko uyu mutwe ko wahawe ubutumire na Emir wa Qatar aho ngoyaba ashaka gukora ubuhuza hagati yaryo na Leta y’i Kinshasa.
Hagataho, umutekano wo uracyakomeje kuzamba cyane cyane mu bice bya Fizi na Uvira bikigenzurwa n’uruhande rwa Leta y’i Kinshasa.