Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Iby’ibitero byongeye kugabwa mu duce tw’i Mulenge, none tariki ya 19/06/2025.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 19, 2025
in Conflict & Security
0
Iby’ibitero byongeye kugabwa mu duce tw’i Mulenge, none tariki ya 19/06/2025.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’ibitero byongeye kugabwa mu duce tw’i Mulenge, none tariki ya 19/06/2025.

You might also like

Haravugwa imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC n’abambari bayo.

Urujijo ku ngabo z’u Burundi za hurutse mu Bibogobogo.

Havuzwe amakuru y’uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

Ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye kugabwa mu duce dutandukanye two mu nkengero za centre ya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, ariko byose bisubizwa inyuma.

Ni uyu munsi kandi ibitero byongeye kugabwa mu gice cya Rugezi n’ahitwa i Nyaruhinga.

Amakuru ava yo avuga ko nubwo amasasu yumvikanye cyane kubari muri centre ya Minembwe, ariko ko ibyo bitero bitari bikomeye, kubera Twirwaneho itarimo isubiza.

Ubuhamya bugira buti: “Mai Mai (Wazalendo), Ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR baje mu Rugezi batangira kurasa ariko Twirwaneho na M23 ntibyabasubiza.”

Byasobanuwe ko izi ngabo zo ku ruhande rwa Leta zarimo zirasira kure, bituma Twirwaneho na M23 bibategerereza hafi n’ibirindiro byayo, abandi n’abo aho kuja imbere hubwo birangira basubiye iyo baje baturuka.

Nyaramara irasagura ryabo ryamaze umwanya ungana n’isaha n’igice.

Urusaku rw’iryo rasagura rw’abariya barwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, n’abari mu Minembwe centre, i Lundu, Gakangala n’ahandi barwumvaga, kuko haraswaga n’imbunda zinini.

Uduce berekezagamo barasa, ni ako ku w’Ihene, Nyakirango n’i Muchikachika.

Ntibyateye kabiri, izi ngabo za RDC zongye kugaba ikindi gitero i Nyaruhinga haherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.

Ni igitero kitamaze umwanya, kuko Twirwaneho na M23 byahise byerekeza yo, maze birasa uru ruhande rwa Leta rwakigabye. abarugize barahunga, bakwira n’imishwaro.

Ubuhamya bugira buti: “Twabahaye isomo, ubu bakwiye imishwaro. Bahunze.”

Mu cyumweru gishize nabwo ingabo za Congo zagabye ibitero mu Rugezi. Iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ibisubiza inyuma.

Twirwaneho na M23 bigenzura ibice byinshi by’i Mulenge, harimo Minembwe yose, Mikenke, n’igice cyo mu Cyohagati. Igenzura kandi Rugezi na Rurambo muri teritware ya Uvira.

Biriya bitero, ihuriro ry’ingabo za Congo zibigaba mu rwego rwo kugira ngo zambure iyi mitwe yombi biriya bice igenzura.

Tags: IbiteroIhuriro ry'Ingabo za RDCM23RugeziTwirwaneho
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Haravugwa imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC n’abambari bayo.

by Bruce Bahanda
June 19, 2025
0
AFC/M23 yabohoje akandi gace muri Kivu y’Epfo.

Haravugwa imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC n'abambari bayo. Mu duce dutandukanye two muri Kivu y'Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, haravugwa imirwano ikomeye...

Read moreDetails

Urujijo ku ngabo z’u Burundi za hurutse mu Bibogobogo.

by Bruce Bahanda
June 19, 2025
0
Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.

Urujijo ku ngabo z'u Burundi za hurutse mu Bibogobogo. Abasirikare bagera kuri 300 b'u Burundi, baheruka kugera ku butaka bwa Bibogobogo, amakuru yabo ntavugwaho rumwe nabose. Umusibo ejo...

Read moreDetails

Havuzwe amakuru y’uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

by Bruce Bahanda
June 19, 2025
0
Havuzwe amakuru y’uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

Havuzwe amakuru y'uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira. I Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, ahimuriwe ibiro bikuru by'intara ku ruhande rwa Leta ya Congo, amakuru ava yo avuga ko...

Read moreDetails

Mutamba yabwiye Tshisekedi ibyo kumushyikiriza ubutabera aho byacuriwe.

by Bruce Bahanda
June 19, 2025
0
Mutamba yabwiye Tshisekedi ibyo kumushyikiriza ubutabera aho byacuriwe.

Mutamba yabwiye Tshisekedi ibyo kumushyikiriza ubutabera aho byacuriwe. Uwahoze ari minisitiri w'ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamenyesheje perezida w'iki gihugu, Felix Tshisekedi ko umugambi...

Read moreDetails

Umusirikare wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi ararira ayo kwarika.

by Bruce Bahanda
June 18, 2025
0
Umusirikare wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi ararira ayo kwarika.

Umusirikare wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi ararira ayo kwarika. Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyataye muri yombi Lieutenant General Jean Claude Yav Kabeya, wabaye inkoramutima ya...

Read moreDetails
Next Post
Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.

Urujijo ku ngabo z'u Burundi za hurutse mu Bibogobogo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?