• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ibyifuzo Israel yari yahaye Amerika, kimwe muribyo cyamaze gusubizwa ku ntambara irimo na Iran.

minebwenews by minebwenews
June 23, 2025
in World News
0
Ibyifuzo Israel yari yahaye Amerika, kimwe muribyo cyamaze gusubizwa ku ntambara irimo na Iran.
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyifuzo Israel yari yahaye Amerika, kimwe muribyo cyamaze gusubizwa ku ntambara irimo na Iran.

You might also like

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yari yasabye Leta Zunze ubumwe z’Amerika ibintu bibiri, kubafasha gusenya ikigo cya Nucléaire cya Fordow no kubicira umuyobozi mukuru w’ikirenga wa Iran, Khmenei Ayatollah Ali, kimwe muri ibi bibiri cyamaze gusubizwa.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 22/06/2025, Amerika yarashe bwa mbere muri Iran isenya byinshi birimo ibyo yari yasabwe na Israel.

Icya mbere Amerika yari yasabwe gufasha Israel, yaragikoze kuko yarashe ikigo cya Nucléaire cya Fordow, iragisenya cyose. Bivugwa ko iki kigo ko cyari cyubatswe munsi y’ubutaka, bikaba byari byanatumye Israel inanirwa kugisenya, kuko ibisasu byayo byagarukiraga hafi.

Ahantu hingenzi h’ubushakashatsi kuri nucléaire muri Iran, uretse ikigo gusa cya Fordow kiriya gitero cya Amerika cyarahangije bikomeye.

Amerika mu kuhasenya yakoresheje indege z’intambara 125, nk’uko byemejwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za Amerika.

Yanavuze ko bakoresheje amayeri yo kuyobya umwanzi (deception tactics) kugira ngo igitero kigende neza kandi kigerweho nta nkomyi.

Kimweho ku ruhande rwa Iran, abayobozi bemeje ko ibikorwa remezo bya nucléaire byagabweho ibitero, ariko bahakana ko byagize ingaruka zikomeye nk’uko Amerika ibivuga. Bavuze ko bazakomeza gukora iperereza no gusana aho hantu, banashimangira ko Iran itazatezuka ku burenganzira bwayo bwo kugira ikorana buhanga rya nucléaire mu nyungu z’amahoro.

Nyamara ku rundi ruhande, ibi bitero bikomeje kongera umwuka mubi hagati ya Iran, Israel na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ndetse kandi byateje impaka ndende mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’icyerekezo cy’umutekano wa karere no ku masezerano y’ibi bihugu.

Hagataho, visi perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, JD Vance, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki cyumweru, yavuze ko Amerika itari mu ntambara na Iran.

Yagize ati: “Ntabwo turi mu ntambara na Iran. Turi mu ntambara na porogaramu z’intwaro za kirimbuzi za Iran.”

Yakomeje ati: “Icyo dushaka ni amahoro. Ariko amahoro dushaka ni ayo mu rwego rwo gutuma Iran itagira gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi.”

Nyuma yakiriya gitero cyagabwe kuri Iran, na yo yahise irahira ko izasenyasha misile zayo ibirindiro by’Abanyamerika biri mu burasirazuba bwo hagati bakabubunga.
Ni ho perezida Trump na we yahise atangaza avuga ko muri icyo gihe byaba bigiye kuba bibi cyane kuri Iran.

Yagize ati: “Noneho byababana bibi cyane kurushaho.”

Tags: AmerikaIbyifuzoIranIsraelNucléaire
Share34Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y'ikubagahu muri Kenya Perezida William Samue Ruto wa Kenya, yatangaje ko yahamagaje inama y'inama nkuru y'umutekano wa Leta nyuma y'urupfu rwa Raila...

Read moreDetails

Odinga war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Odinga war'uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana. Raila Odinga wahoze ari minisitiri w'intebe muri Kenya, yitabye Imana nkuko amakuru ava muri iki gihugu abivuga. Murukerera rwo...

Read moreDetails

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n’ibyo akivugaho

Perezida Trump yanenze ikinyamakuru giheruka kumukoraho inkuru, agira n'ibyo akivugaho Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko atashimishijwe n'ifoto ikinyamakuru cya "Time Magazine" cyakoresheje kimuvugaho...

Read moreDetails

Ibyo wamenya kuri perezida Rajoelina wahunze akaba yagize n’icyo abivugaho

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

Perezida Rajoelina nyuma yo guhunga yagize icyo abivugaho Perezida wa Madagascar, Andry Rojoeline yatangarije abanyagihugu be ko adafite kwegura, anabasaba gukundana no gukunda igihugu cyabo kugira ngo cyekubamo...

Read moreDetails

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri Ijambo Abarabu rigiye gukurwa mu izina ry'igihugu cya Misiri, aho ryari rimenyerewe cyane nka Repubulika y'Abarabu ya Misiri, nk'uko bikomeje gucikana kumbuga nkoranyambaga...

Read moreDetails
Next Post
Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?