Ibyifuzo Israel yari yahaye Amerika, kimwe muribyo cyamaze gusubizwa ku ntambara irimo na Iran.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yari yasabye Leta Zunze ubumwe z’Amerika ibintu bibiri, kubafasha gusenya ikigo cya Nucléaire cya Fordow no kubicira umuyobozi mukuru w’ikirenga wa Iran, Khmenei Ayatollah Ali, kimwe muri ibi bibiri cyamaze gusubizwa.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 22/06/2025, Amerika yarashe bwa mbere muri Iran isenya byinshi birimo ibyo yari yasabwe na Israel.
Icya mbere Amerika yari yasabwe gufasha Israel, yaragikoze kuko yarashe ikigo cya Nucléaire cya Fordow, iragisenya cyose. Bivugwa ko iki kigo ko cyari cyubatswe munsi y’ubutaka, bikaba byari byanatumye Israel inanirwa kugisenya, kuko ibisasu byayo byagarukiraga hafi.
Ahantu hingenzi h’ubushakashatsi kuri nucléaire muri Iran, uretse ikigo gusa cya Fordow kiriya gitero cya Amerika cyarahangije bikomeye.
Amerika mu kuhasenya yakoresheje indege z’intambara 125, nk’uko byemejwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za Amerika.
Yanavuze ko bakoresheje amayeri yo kuyobya umwanzi (deception tactics) kugira ngo igitero kigende neza kandi kigerweho nta nkomyi.
Kimweho ku ruhande rwa Iran, abayobozi bemeje ko ibikorwa remezo bya nucléaire byagabweho ibitero, ariko bahakana ko byagize ingaruka zikomeye nk’uko Amerika ibivuga. Bavuze ko bazakomeza gukora iperereza no gusana aho hantu, banashimangira ko Iran itazatezuka ku burenganzira bwayo bwo kugira ikorana buhanga rya nucléaire mu nyungu z’amahoro.
Nyamara ku rundi ruhande, ibi bitero bikomeje kongera umwuka mubi hagati ya Iran, Israel na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ndetse kandi byateje impaka ndende mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’icyerekezo cy’umutekano wa karere no ku masezerano y’ibi bihugu.
Hagataho, visi perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, JD Vance, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki cyumweru, yavuze ko Amerika itari mu ntambara na Iran.
Yagize ati: “Ntabwo turi mu ntambara na Iran. Turi mu ntambara na porogaramu z’intwaro za kirimbuzi za Iran.”
Yakomeje ati: “Icyo dushaka ni amahoro. Ariko amahoro dushaka ni ayo mu rwego rwo gutuma Iran itagira gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi.”
Nyuma yakiriya gitero cyagabwe kuri Iran, na yo yahise irahira ko izasenyasha misile zayo ibirindiro by’Abanyamerika biri mu burasirazuba bwo hagati bakabubunga.
Ni ho perezida Trump na we yahise atangaza avuga ko muri icyo gihe byaba bigiye kuba bibi cyane kuri Iran.
Yagize ati: “Noneho byababana bibi cyane kurushaho.”