Iby’igitero ihuriro ry’ingabo za Congo zagerageje kugaba mu Minembwe ku munsi wa Pasika.
Amakuru ava mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryagerageje kugaba igitero shuma mu duce twaho dutuwe n’Abanyamulenge ariko risubizwa inyuma rugikubita.
Agace iri huriro ry’ingabo za RDC ryashatse kugabamo igitero mu gitondo cy’ahar’ejo ku cyumweru ku munsi wa Pasika y’uyu mwaka wa 2025, ni kuri Kalongi.
Kalongi ni agace gaherereye mu Burasizuba bwa komine ya Minembwe, ni nayo kandi iri ku mpera y’ahatuwe n’Abanyamulenge, kuko uyivamo ukinjira amashyamba azahurukira mu bice bya Mutambara bituwe n’Ababembe.
Aya makuru avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo mukugaba kiriya gitero shuma ryasakiranye n’ingabo za Twirwaneho n’iza M23 zari ku burinzi, ubundi rihabwa isomo.
Imirwano hagati y’impande zombi, amakuru avuga ko itamaze iminora icyumi, ni mu gihe iri huriro ry’ingabo za Congo ryahise riyabangira ingata.
Uyu mwanzi ugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge haba mu Mikenke n’indi mihana igize komine ya Minembwe, aturuka mu gice cya Zero, Gipupu n’Abijombo.
Uwo mwanzi nk’uko aya makuru akomeza abivuga agizwe n’ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR n’uwa Wazalendo.
Nubwo Abanyamulenge batuye mu Minembwe bagaragaza ko ubatera ava mu Gipupu, Bijombo no mu gice cya Zero, ariko nanone kandi bavuga ko mu gihe umujyi wa Uvira wo fatwa ukava mu biganza by’iri huriro ry’ingabo za Congo, icyo gihe intambara zahita zirangira kuri bo.
Twirwaneho na M23 biheruka gufata igice cya Rugezi cyose, cyavagamo umwanzi wagabaga ibitero mu Marango aherereye mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Uwaduhaye iyi nkuru yashimangiye ibi avuga ko Rugezi n’inkengero zayo zose, bigenzurwa na Twirwaneho na M23.
Hagataho, mu Minembwe hari tuze n’amahoro, ubundi kandi ubuyobozi bwaho bukomeje kuhakora ibikorwa by’iterambere, nyuma y’aho higaruriwe n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 ku ya 21/02/2025.