Iby’igitero kiremereye FARDC na FDLR bagabye mu baturage baturiye mu Kalingi.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe witerabwoba wa FDLR bateye abaturage mu Kalingi; bikavugwa ko icyo gitero cyari gikomeye, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni gitero FARDC na FDLR bagabye isaha icumi n’iminota itanu(4:05 pm) z’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/12/2024.
Minembwe.com yamenye ko “iz’i ngabo mu kugaba iki gitero zatuturutse mu Mikenke.”
Hari amakuru avuga ko FARDC mu kugaba iki gitero itari kumwe gusa na FDLR hubwo ko yari kumwe kandi n’ingabo z’u Burundi na Maï-Maï.
Amakuru akomeza avuga ko “iki gitero cya FARDC cyagabwe neza ahitwa ku Gaturiro ahari abaturage birwanaho.”
Aka gace ni agasozi gashaka kuzamukaho gato, gaherereye mu gisambu cya Nyarubira kiri hagati ya Kalingi na Mikenke.
Abaturage mu kwirwanaho bakubise iri huriro ry’Ingabo za RDC risubira inyuma. Ariko bikemezwa ko nanone iri huriro rigizwe n’ingabo z’u Burundi, FDLR, Maï-Maï na FARDC ritasubiye inyuma cyane, hubwo ko rikiri aho hafi kuko n’ubundi muri ibyo Bisambu bikirimo byumvikanamo urusaku rw’imbunda muri aya masaha ya samoya n’igice ku masaha ya Minembwe na Bukavu.
Nubwo ku ruhande rw’abaturage bahagaritse ibyo kurasa.
Hagataho Abanyamulenge bari mu bihe bibaremerereye by’intambara barimo gushorwaho n’ingabo za Leta ya perezida Félix Tshisekedi.
Ni mu gihe ibyo bihe bibi by’intambara bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu babo.
Ku gicamunsi cy’uyu munsi nabwo, mu bice byo mu Biziba, Maï-Maï yagabye igitero. Kandi bikavugwa ko cyari kiremereye kuko yashakaga kwica abasivile no kunyaga Inka zabo. Twirwaneho igisubiza inyuma.
Tubibutsa ko uyu munsi ubaye uwa gatatu aba Banyamulenge bagabweho ibitero, aho byatangiye ku wa gatatu tariki ya 25/12/2024.