Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’ikiganiro cy’ubuyobozi bwa Gatolika muri RDC na M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 13, 2025
in Regional Politics
0
Iby’ikiganiro cy’ubuyobozi bwa Gatolika muri RDC na M23.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’ikiganiro cy’ubuyobozi bwa Gatolika muri RDC na M23.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Ihuriro ry’Abepesikopi ba kiliziya gaturika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo (CENCO) n’aba ECC bahuriye mu mujyi wa Goma bagirana ikiganiro cyihariye n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23, aho barimo baganira ku mutekano w’u Burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo, ndetse no gushakira umuti ikibazo cy’ubukungu cyugarije umujyi wa Goma.

Fulgence Muteba, arkepiskopi wa Diyoseze Katolika ya Lubumbashi, akaba n’umuyobozi wa CENCO hamwe na musenyeri Donatien Nshole umunyabanga mukuru wa CENCO ari nawe muvugizi w’iri huriro, nibo bayoboye iritsinda.

Ahagana mu masaha y’igitondo cy’ejo hashize itariki ya 12/02/2025, izi ntumwa nibwo zageze mu mujyi wa Goma. Aba bayobozi bakiliziya gatolika bagiranye ikiganiro cyihariye n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23, ikiganiro cyari kigamije kwiga ku kibazo cy’u mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC. Iki kiganiro cyabereye mu mwiherero muri Hoteli Serena y’i Goma.

Ni ibiganiro kandi byari bigamije gushakira umuti ibibazo bitandukanye birimo n’iby’ubukungu ku baturage bo mu mujyi wa Goma. Umunyabanga mukuru wa CENCO akaba n’umuvugizi w’iri huriro mu kiganiro yahaye abanyamakuru ibi biganiro bisojwe yumvikanishije ko kuri bo uyu ari umwanya ukomeye wo kugerageza guhuza impande zihanganye mu kureba uburyo amahoro n’umutekano birambye byaboneka muri RDC.

Kuri we kuba M23 iri mu barebwa cyane n’ikibazo cy’umutekano, byari ngombwa ko nabo babaganiriza bakumva icyo bagitekerezaho. Yongeraho kuba uburasirazuba bwa RDC bugaragaramo ibibazo by’intambara z’urudaca bikomeza gutera impungenge kiliziya gaturika n’indi miryango mpuzamahanga.

Donatien Nshole yongeyeho ko ubutumwa bagenda bageza ku nzego zitandukanye haba iza leta n’iza sosiyete sivili ndetse no kuba bahuye na M23 buri wese agomba gukora ibishoboka mu kugarura amahoro arambye.

Ikindi mu byari byitezweho ni uburyo ikibuga cy’indege cya Goma cyafungurwa ibikorwa bigakomeza yewe no gufungura inzira y’amazi ku bikorwa bihuza umujyi wa Goma na Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.

Bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC bavuga ko kuba kiliziya gaturika yinjiye muri iki kibazo bishobora gutanga icyizere ko igisubizo ku kibazo cy’u mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC gishobora kubonerwa umuti.

Izi ntumwa za kiliziya zageze mu mujyi wa Goma nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu Cya RDC Félix Tshisekedi mu Cyumweru gishize. Ibiganiro bagiranye byibanze n’ubundi ku mutekano w’abaturage bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho usanga ibice byinshi haba muri Kivu y’Amajy’epfo n’iyi Yaruguru birimo intambara.

Tags: GomaM23Rdc
Share39Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Umutekano w’ikibuga cy’indege cya Minembwe wakajijwe.

FARDC na FDLR bongeye kugaba ibitero ku Banyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?