Iby’imbitse ku bihano byafatiwe abayobozi bo muri m23 n’abo mungabo z’u Rwanda.
Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano abantu icenda barimo abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda n’abo mu mutwe wa m23 ndetse n’abasivili uvuga ko bafite uruhare mu makimbirane y’intambara iri kubera mu Burasizuba bwa Congo.
Uyu mutwe wa m23 uheruka kwigarurira ibice bitandukanye harimo n’imijyi ya Bukavu n’uwa Goma, imirwa mikuru y’intara ya Kivu y’Epfo n’i Yaruguru.
Reta Zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi na ONU bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
ONU ivuga ko u Rwanda rwohereje muri Congo ingabo zibarirwa mu bihumbi bine. U Rwanda rukabihakana, kandi rukavuga ko ntaruhare rufite muri iyi ntambara iri kubera muri Congo, ruvuga ko gusa rufata ingamba z’ubwirinzi ku gihugu cyabo n’imbibi zacyo.
Ku ruhande rwa m23 abafitiwe ibihano barimo: Bertrand Bisimwa perezida w’uyu mutwe wa m23, Colonel John Nzeze ushinzwe ishami ry’iperereza muri uyu mutwe wa m23, Colonel Joseph Bahati Musanga, azwi nka Colonel Bahati Erasto, niwe uyoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku ruhande rw’u Rwanda abafatiwe ibihano bashinjwa gufasha m23 mu byagisirikare.
Barimo: “General Major Ruki Karusisi uzwi nka Rocky ayoboye special force y’ingabo z’u Rwanda, General Major Eugene Nkubito, na Brigadier General Pascal Muhizi. Ubumwe bw’u Burayi bushinja aba bombi kuyobora abasirikare bagiye gufasha umutwe wa m23 mu ntambara.
Mu bandi bafatiwe ibihano harimo abasivili b’Abanyekongo n’Abanyarwanda, bu bashinja kwegeranya abarwanyi.
Ku ruhande rwa m23 harimo Desire Rukomera, uwo ubu bumwe bw’u Burayi bushinja kuba ashinzwe icengezamatwara(propagande) muri uwo mutwe.
Hari na Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi ushinzwe ishami ry’imari muri m23.
Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda mu basivili harimwo Francis Kamanzi ushinzwe ishirahamwe rya Leta y’u Rwanda rishinzwe amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli na Gaz, hamwe n’ishirahamwe Gisabo Golf Rifinery rikora mu bucuruzi bw’inzahabu rikaba rifite icyicaro i Kigali.
Ribashinja gucuruza ibya magendu, kandi ko basahura amabuye y’agaciro yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu birombe biherereye mu bice m23 yigaruriye.
Ubumwe bw’u Burayi buvuga ko ibihano abo bose bafatiwe ari ugufatirwa imitungo bafite mu bihugu byo mu Burayi no kubuzwa kugira ingendo mu bihugu bigize uwo muryango.