Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.
Dr.Justin Mundekeza uri mu Banye-Congo babagenzuzi babahanga ku bijyanye na politiki y’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yanditse igitabo kivuga hejuru y’intego za politiki naho zikorerwa, bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro, cyangwa se umutungo kamere cyane cyane ku bihugu biyakizeho nka RDC.
Nubwo iki gitabo kitaribwaje mu isuzuma mu bitabo mpuzamahanga, yacyanditse ashaka kwerekana kugengwa n’abandi birenze, kandi ibyo bihugu bikize ku by’iyi mitungo kamere byari bikwiye kugira ijambo.
Avuga ko hari hakwiye gushyirwa mu mucyo igihe kigenwe cyahawe umurimo runaka wo gucukura ariya mabuye y’agaciro. Asobanura ko hazahaba amasezerano kuri aya mabuye y’agaciro bikagera n’ubwo haba kwemeza ayo masezerano, ariko ngo muburyo budafudutse bivuze muburyo butagaragara neza, bikaja mu bucuruzi burambye bw’umutungo kamere wa Congo, kubw’inyungu z’abanyamahanga, bakungukira ku by’abanyekongo, ni naho yasobanuye ko ibyo ari byo bituma habaho impaka cyangwa akaduruvayo mu gihugu hakanavuka imitwe yitwaje intwaro kugira ngo irwanye ubutegetsi buba buhari.
Ibihugu nka U.S.A, u Bushinwa, n’ibihugu bikomeye biherereye mu Burayi bishaka kugenzura aho bahahira iyi mitungo kamere cyangwa amabuye y’agaciro no kubitegeka uko bashaka kuruta banyirayo.
Igitabo gikomeza kivuga giti: “Ibi bihugu bicukura iyo mitungo kamere bigomba gushiraho amashirahamwe adafite aho abogamiye kandi ahamye, mu rwego rwo kugira ngo binoze imikorere y’impande zose.
Ubundi kandi asaba ko haba guhamagarira ihinduka rya demokrasi
no gushirahamwe intego zicyukura umutungo kamere.
Uyu mwanditsi kandi avuga ku ihinduka ry’itegeko nshinga, aho yagize ati: “Hagomba kubaho ishirahamwe rihesha abaturage b’Abanyekongo uburenganzira bwo gusuzuma imitungo yabo, kandi rero kutabikora uko byakabaye bituma humvikana urusaku ahantu bikorerwa.”
Iki gitabo kandi yakigaragajemo uburyo bwafasha diasipora na ma shirahamwe atandukanye kumenya gushyira ibintu byose ku murongo bijanye no kubikisha umutungo mu mahanga wa mabuye y’agaciro w’iki gihugu cyabo.
Ushaka iki gitabo yavuze ko ushobora ku gisanga Kinshasa, Goma, ndetse ngo na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.