Ibyimbitse ku gitero cyagabwe ku baturage b’irwanaho bazwi nka Twirwaneho mu misozi ya Rurambo, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni igitero cyakozwe igihe c’isaha z’u mugoroba wajoro wo ku wa Mbere, tariki ya 25/06/2024, ki gabwa mu bice byo mu Rurambo ahari abaturage b’irwanaho basanzwe barwanirira abaturage ba Banyamulenge, aho bakumira ibitero bibagabwaho bigamije ku barimbura no kunyaga Inka zabo.
Mu makuru Minembwe Capital News ikesha abaturage baturiye ibyo bice avuga ko “iki gitero cya gabwe ku baturage b’irwanaho cyari kiyobowe n’umurwanyi witwa Fureko wo muri Gumino iyobowe na Colonel Nyamusaraba, kandi ko yaje afite abarwanyi benshi ahanini bari bagwiriyemo Maï Maï ndetse n’abandi baje bava muri FDLR irimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.”
Bavuga kandi ko iki gitero ko cyabereye neza ahitwa mu Bijojwe haherereye mu birometero nka 5 uvuye mu muhana wa Kahororo ahatuye Abanyamulenge benshi.
Ay’amakuru akomeza avuga ko Twirwaneho yo muri Rurambo iyobowe na komanda Isaac yahise ihagarara kigabo yirwanaho isubiza iki gitero inyuma. Binavugwa kandi ko iki gitero cya gabwe kuri Twirwaneho ko abakigabye baje baturutse ahitwa Nyarurambi hazwi nko mu birindiro bikomeye bya Gumino na Maï Maï y’Abapfulero ya Rushaba wihaye ipeti rya General.
Mu makuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko Gumino, Maï Maï na FDLR ko muri iyo mirwano bayipfushirijemo abarwanyi bakaba kuri batanu, ndetse kandi bikavugwa ko abapfuye ko baguye hafi n’umugezi wa Kanani werekeza i Nyarurambi.
Gusa iy’i mirwano yabaye akanya gato nk’uko byavuzwe n’abo baturage. Kuri ubu abarwanyi buru hande rwa Gumino bahungiye ahitwa kw’i Remezo mu gihe Twirwaneho yo iri muri ibyo bice byo mu Bijojwe.
MCN.