Ibyimbitse ku kiganiro Azarias Ruberwa yavugiye mu muhango wo kw’ibuka abaguye mu Gatumba.
Hari mu muhango wo kw’ibuka abaguye mu Gatumba, wabereye muri States ya Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwana Ruberwa wabayeho visi perezida wa RDC yavuze ko Abanyamulenge batangiye kwicwa kuva kera, “ariko ko hagomba gutekerezwa ikigomba gukorwa kugirango ako karengane gacike burundu.”
Ni umuhango wabaye ku itariki ya 10/08/2024, aho wari watumiwemo abanyacyubahiro bakomeye, barimo n’Abanyamerika.
Azarias Ruberwa nawe wari umutumirwa muri uwo muhango wabereye muri States ya Arizona, yawuvugiyemo amagambo akomeye.
Ubwo yari amaze gufata ijambo, yavuze ko “intambara zo kurwanya Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa RDC, zatangiye kera. Avuga ko zatangiye kuva RDC imaze kubona ubwigenge ndetse ngo zirakomeza na nyuma yaho.”
Yanagaragaje ko we akiri muto yabonyeho Abanyamulenge batotezwa kandi ko batotezwaga n’abari babafiteho ububasha muri leta ya Kinshasa yicyo gihe.
Azarias yavuze kandi ko ubwo we, yari amaze kuba umuyobozi, yigeze gushakisha uko bacura impunzi z’Abanye-kongo zari zicyumbikiwe i Rwanda no mu Burundi, avuga ko muri icyo gihe kwaribwo Abanyamulenge bari mu Gatumba bahise bicwa kandi avuga ko we yabibwiwe n’umusirikare wari ukuriye ingabo za RDC.
Ati: “Ubwo twari muri gahunda yo gucura impunzi zari zarahungiye mu Rwanda n’i Burundi n’ahandi nibwo Abanyamulenge bahise bicwa mu Gatumba. Ibi nabibwiwe n’umusirikare wari ukuriye ingabo za RDC muri icyo gihe.”
Sibyo byonyine Ruberwa yavuze kuko yavuze n’Abanyamulenge bagiye bagwa muri za gereza harimo n’umupolis ufite ipeti rya Major uheruka kugwa i Kinshasa kubera gutotezwa azira kuba Umunyamulenge n’abandi.
Yanavuze kandi Abanyamulenge bagiye bicwa hirya no hino mu gihugu kandi bicwa n’abandi Banye-kongo, avugamo uwitwa Captain Kabongo watwikiwe mu mujyi wa Goma, Ntayoberwa wiciwe i Kindu ndetse avuga kandi na Major Joseph Kaminzobe wiciwe mu Lweba muri teritware ya Fizi.
Gusa, yaje no kongera ashimira umuryango wa Mahoro Peace Association, wafashe umukingi munini mu gufasha Abanyamulenge bagiye basenyerwa i Mihana yabo kubera intambara za Maï Maï.
Muri bamwe uwo muryango wafashije, harimo abasenyewe mu karere ka Mibunda, i Cyohagati, i Ndondo ya Bijombo, Bibogobogo no mu bindi bice byo muri Minembwe.
Usibye gushimira Mahoro Peace Association yanashimiye Twirwaneho yamenye amaraso kugira ngo aka karere k’i Mulenge ntigasenyuke.
Ruberwa yanasabye kandi ko hashirwaho uburyo bwo gutekereza i Mulenge, bityo hakazakorwa ibishoboka kugira ngo Abanyamulenge bazubake aka karere Imana yabahaye.
Ndetse kandi avuga ko Abanyamulenge bagomba kw’irwanaho mu rwego rwo guca akarengane batangiye gukorerwa kuva kera, avuga ko kandi hari abantu bafunzwe bazira ubwoko bwabo harimo Abanyamulenge bafungiwe i Kinshasa, Bukavu, Uvira, Goma n’ahandi.
Mu gusoza iki kiganiro bwana Azarias Ruberwa, yavuze ko kw’ibuka abaguye mu Gatumba bigomba kuzaja bikorwa uko igihe cyabyo kigeze kandi bikazirikanwa naburi wese. Si abaguye mu Gatumba bonyine bazaja bibukwa nk’uko yakomeje abisobanura, ngo hagomba kuzaja hibukwa n’abaguye i Kabera, ku Gatongo, Kirumba, Minembwe n’ahandi.
Kw’ibuka abaguye mu Gatumba birakomeje mu Banyamulenge, kuko bizasozwa ku munsi w’ejo tariki ya 13/08/2024.
MCN.