Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, byashyize umukono ku mahame ngenderwaho abiganisha ku mahoro arambye.
Itangazo ry’ibanze rishyizweho umukono hashyize amasaha 24 y’ingenzi ryanyuze mu rwego rwa dipolomasi, ndetse rikurikiye amasezerano y’amahoro yasinywe tariki ya 27/06/2025 i Washington hagati ya RDC n’u Rwanda.
Mu isinywa ry’aya masezerano y’i Doha, RDC yari ihagarariwe n’intumwa nkuru ya perezida Felix Tshisekedi mu biganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi, Sita Mamba, mu gihe AFC/M23 ihagarariwe n’umunyamabanga uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa.
Naho Leta ya Qatar yari ihagarariwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubanyi n’amahanga, Dr Mohammed Bin Abdulaziz Saleh.
Hari kandi n’abahagarariye ibihugu byashyigikiye ibi biganiro nka Massad Boulos wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, minisitiri w’umutekano w’u Rwanda, Vincent Biruta, intumwa ya Togo n’iya komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.
Ibirori byo gusinya aya masezerano byabereye i Doha, bihagarariwe n’umunyabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga .
Aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bw’ihagarikwa ry’intambara burambye.
Gutegura uburyo bwo kugarura ububasha bw’ubutegetsi bwa Leta mu Burasizuba bwa Congo niharamuka habonetse amahoro.
Kunoza urwego ruzakurikiranira hafi ibiganiro bizakurikiraho.
Nk’ibisanzwe aya mahame agizwe n’ingingo nyamukuru zirindwi zikubiye ku mpapuro 3, zose ziganisha ku gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Impande zombi zemeranyije ko amahoro arambye ari umusingi ukomeye mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, giteye imbere kandi gitekaniye abaturage ba RDC.
Zemezanyije kandi gukorana n’imiryango mpuzamahanga n’iyo mukarere kugira ngo umutekano w’abasivili ubungabungwe, aya mahame anashyirwe mu bikorwa.
Hemeranyijwe gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro, zishyingiye kuri dipolomasi n’ibiganiro, aho gukoresha imbaraga n’amagambo y’ubushotoranyi.
Bemeranya no kwirengangiza ahahise habi, zigatangira urugendo rushya rw’ubwumvikane, kubana mu mahoro ndetse n’umutekano.
Zemeranyije kurandura amacakubiri mu gihugu, guteza imbere imibereho y’abaturage, bakarwanya imvugo zose zambura abantu ubumuntu, hagamijwe kugera ku mahoro n’ubwiyunge.
Harimo kandi no gucyura impunzi, kandi bikazakorwa n’abarebwa n’ayamahame.
Ku mpunzi ziba mu mahanga, aya mahame asobanura ko zizacyurwa hashingiwe ku masezerano RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) byagiranye n’ibihugu bizicumbikiye.
Impande zombi zemeranyije gushyira mu bikorwa aya mahame kuva agitangira kuri uyu wa 19/07/2025, cyangwa se bitarenze iminsi 10 nyuma yo kuyashyiraho umukono.
RDC na AFC/M23 byemeranyije gutangira ibiganiro byimbitse bitarenze mu minsi 10 nyuma yo gushyira mu bikorwa aya mahame.