Ibyimbitse ku rupfu rwa Mushombe(wahoraga yiyita General), ibyurupfu rwe, byavutsemo amazimwe mu Bapfulero.
Amakuru ari muri iy’i nkuru, akubiye mu butumwa bwa majwi n’ubwanditse twahawe na bamwe mu bagize Maï Maï.
Ubu butumwa butangira buvuga ko “mbere yuko General Mushombe Muganguzi yicwa, Ilunga wari icyegera cye, yabanje gutegeka abarwanyi be ku muhata ibiti, ba mukubita inkoni nyinshi, akaba yarimo akubitirwa ku gasozi kitwa ku wa Gikondo, hahereye mu irango rya Majaga, rirangiza mu masango ugana kuri Kirumba.”
Babonye ko amaze kuremba, ba muzingiye mu mahema baramwikorera, aza kuviramo umwuka bageze ahitwa mu Marimba, ni mu mugihe yasogoswe imbugita(icyuma) n’umurwanyi wari usanzwe aba hafi ya Ilunga witwa Five 1.
Abapfulero amakuru bahawe ubwo Mushombe yari amaze gupfa, babwiwe ko yasize avuze ko Gisiga wo muri Red-Tabara nawe azicwa vuba, ngo kuko yafatanyije na Ilunga ku mwica, avuga kuri Ilunga ko we atazigera akora muri Leta ya Kinshasa ko hubwo azaba inzererezi gusa!
Nyuma y’urupfu rwa Gen Mushombe, Gen Aloys Nzabampema urwanya Leta y’u Burundi, wabarizwaga muri ibi bice Mushombe yiciwemo, akaba yari anasanzwe akorana neza nawe; yahise ahamagara abasore ba Bapfulero mu Masango abahamiriza ko Ilunga yishe Mushombe!
Bamwe muri aba barwanyi ba Maï Maï bavuganaga na MCN, bayibwiye ko Ilunga ataribwo bwa mbere agambanira benewabo, ngo kuko guhera mu ntambara ya AFDL, Intambara ikunze kwitwa iya “Songambele,” yagiye yica benshi, harimo abagore bane yiciye mu muhana wa Mukumba.
Banavuze ko hari undi musore, witwa Byema mwene wabo na Mushombe, Ilunga yiciye mu Magunda ubwo yari avuye kunyaga Inka z’Abanyamulenge mu Rudefu. Hari hagati mu mwaka w’ 1999 na 2000.
Mu 2000, ubwo aba barwanyi ba Maï Maï bagabaga igitero mu Rubibi, baza kwitangwa n’ingabo zari ziyobowe na Major Robert Kagigi Musabwa, bapfushije abarwanyi bakomeye bafatwaga nk’intwari zigitangaza. Bavuze ko mu bapfuye icyo gihe bageraga kuri 34, ariko bagahamya ko abenshi muri aba, Ilunga yagiye abahorereza, ngo kuko yatinyaga ko bazaba abayobozi bakuru kuri we; kuko icyo cyubahiro yagiye akirwanirira cyane.
Ndetse kandi na Colonel Nyakabaka uri mu Bapfulero bagiye bahabwa imyanya ikomeye mu gisirikare cya RDC, akaba nawe yarigeze kuba muri Maï Maï igihe kirekire, yigeze kugambanirwa na Ilunga, ni mu gihe yamugendeye mubafumu abasaba ku mwica ariko ntibyakunda.
Mushombe yapfuye ryari?
Yapfuye ku mugoroba wo ku wa gatatu, itariki ya 12/01/2022. Intandaro y’urupfu rwe, byavuye kuri Ilunga warwaniraga icyubahiro, nk’uko Abapfulero bakomeje ku byiganira MCN, nubwo banze ko dutangaza amazina yabo.Ni mu gihe Ilunga, mugenzi we yaje gupfa ariko nanone yarasigaye atangaza ko ari we muyobozi mukuru, nubwo byari bizwi ko Mushombe yarebaga abarwanyi ba Maï Maï bose, guhera mu Rurambo ukageza kuri Rwerera(Agace k’Indondo yose).
Aya makuru kandi ahamya ko Ilunga yagambaniye uwabo muri Red-Tabara, kuko yababwiraga ko azavugana n’Abanyamulenge, kandi ko ambush bari bakunze kugwamo, byavaga kuri we.
Abanyamulenge byavugwaga ko bajyabavugana na Mushombe bari Gumino ya Nyamusaraba, ari naho havuye ubushuti hagati ya Rushaba wahise yimikwa mu mwanya wa Mushombe, nawe niko guhita acudika n’abarwanyi ba Gumino.
Mushombe n’inde?
Mushombe yari mwene Bahara, ni uwo munzu ya Bajinga b’Abashari, bakaba abo mu bwoko bw’Abapfulero.
Mushombe, i se, yagiraga abagore batatu, we yavuka ku mugore wa kabiri; yavukanaga na Njanga, Bitege na Ngwata. Rushaba wa mu simbuye ni murumuna we wo munzu nto.
Mushombe avuka he?
Ni mvukire yo mu Mukumba. Amaze kuba mu kuru yaje kubaka hafi naha mu Mukumba, arahatura, hitwa ku wa Makambi, munsi ya Ruhuha, bakunze no kuhita kwa Tontoma. Iyo mihana ikaba ibarizwa muri Localité Masango, Grupema Bijombo, teritware ya Uvira.
Ilunga, wishe Mushombe we, ninde?
Ni uwo munzu y’Abarambo bo mu bwoko bw’Abapfulero, akaba mwene Risesema. Avukana na Kandoti, Rusaza, Muzungu, na Rugeza.
Uyu Ilunga, yashakanye n’umukobwa w’Umunyamulenge mu nzu ya Basegege. Nawe avuka mu gace ko Mukumba.
Mu minsi mike ishize, ubwo Red-Tabara yatangiraga kugabwaho ibitero n’igisirikare cy’u Burundi ku bufasha bw’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), Ilunga yaje ku yiyonkoraho, yerekeza mu Rurambo, ariko Maï Maï iyobowe na Rushaba yanga gukorana nawe. Kuri ubu yahindutse inzererezi.
Gusa, ibi bikomeje kuzana umwuka mubi hagati mu Bapfulero. Bavuga ko byanze bikunze bazahorera Mushombe.
Umwe mu bavuganye na MCN, yagize ati: “Ilunga, nta gatekereze ko turi abajinga! Oya. Tuzaruhuka aruko yavuye mu Isi yabazima.”
Yongeyeho kandi ati: “Akwiye gupfa, kandi azahora ari umwanzi mu Bapfulero. Aba mu rwaniriye yarabishe! Ni benshi yishe, kandi yabishe mu bihe bitandukanye, ariko iminsi iramutegereje.”
Hagati aho, Ilunga n’abarwanyi be, kuri ubu bahereye mu duce two muri Rurambo, muri teritware ya Uvira.