Ibyimbitse kuri Marie ushinjwa gukora icyaha cyo kwica umuyobozi i Bukavu.
Marie Bizimana ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 20 y’amavuko, akaba mwene Major Bizimana umusirikare wa Leta y’i Kinshasa iyo Abanyamulenge batunga agatoki kuba ihorana umugambi wo kubarimbura; rero, Marie ni we ukekwaho kuba yarishe visi guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Juvenal Gasinzira, nyuma yuko ari yo misiyo yari yahawe, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo ni bwo i Bukavu havuye amakuru yabihiye abayoboke bose b’ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, n’umuryango wa Gasinzira wose muri rusange.
Ni amakuru yavugaga ko Juvenal yaryamye bisanzwe mu ijoro ryo ku itariki ya 12/05/2025, bukeye bwaho basanga atakiri mu isi y’abazima yarangije.
Itangazo AFC kimwe kandi n’iryumuryango wa bugufi Gasinzira yavukagamo, bashyize hanze icyo gihe, ryavugaga ko yapfuye urupfu rutunguranye. Kandi ryihanganishaga abanyamuryango n’abayoboke biri huriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC). Nta kindi aya matangazo yombi yongeyemo.
Ariko ibi ntibyatumye hataguma kuvugwa andi makuru yo ku ruhande, aho yavugaga ko Marie ari we wishe guverineri wungirije, kandi ko yamwishe atumwe na Lt.Gen. Masunzu uyoboye zone ya gatatu y’ingabo za Congo. Bisanzwe bizwi ko uyu Masunzu Abanyamulenge bamushinja ku bicira abayobozi baba bageze mu rwego hejuru, kandi ko ibyo abikora kugira ngo ashimishe ubutegetsi bw’i Kinshasa bwanga urunuka ubu bwoko bw’Abanyamulenge, bigatuma bukomeza kumugirira icyizere, ari nabyo biviramo ku mwongerera amapeti.
Hagati mu mwaka wa 2006, i Lundu mu Minembwe hapfuye abasirikare bakuru ba Banyamulenge barimo Major Nkumbuyinka, Kayesu, Hassan n’abandi, bivugwa ko biciwe mu gitero General Masunzu yabagabyeho, ari nabwo yahise yongererwa amapeti, kuko yavuye ku mwanya wa Brigadier-General agirwa General-Major.
Na nyuma yabwo kandi hongeye kwicwa kibandi abasirikare benshi ba Banyamulenge, nabo barimo ba Major Tambwe, Maj.Kagigi, n’abandi nk’aba Colonel Gatoki. Ubwo nabwo ntihaciye kangahe Masunzu ava ku ipeti rya Major.Gen, agirwa Lt.Gen. Abo na bo Abanyamulenge benshi babashinja Masunzu.
Ubushize kandi, General Rukunda Michel uwari uzwi cyane nka Makanika, akaba yari yaritangiye kurwanirira Abanyamulenge yagabwaho igitero cya drone ku itariki ya 19/02/2025, icyanasize atabarutse, amakuru yizewe yaje avuga ko iriya drone yoherejwe na General Masunzu. Ibi byongeye kubabaza Abanyamulenge kurushaho.
Hagataho, Juvenal byavuzwe ko nawe yishwe n’inetsi ya Masunzu.
Mu busanzwe abakobwa n’intwaro abanyapolitike bakunze gukoresha mukwiba amabanga cyangwa kwica abanyachubahiro!
Gusa, ntibisazwe kugera kugikorwa cyo kwica, ariko akenshi aba bakobwa batumwa kwiba amabanga y’abariya banyacyubahiro nka telefone zabo, machine ngendanwa n’ibindi.
Kimwe mu bihugu bikoresha cyane abakobwa ni
u Burusiya, nubwo hari n’ibindi bihugu byinshi nabyo bibakoresha, ariko iki cy’u Burusiya kiri mu bivugwa cyane.
Noneho tugarutse ku kibazo cya visi guverineri, ikigaragara nuko yapfuye kandi igikorwa cyo kwica nihato abakobwa ba Banyamulenge bakivugwamo. Akenshi iyo umushize mu gikorwa cyo kwica ntabikozwa. Gusa ku bijanye n’isumu bishobora gushoboka kuko n’ibintu bisanzwe bivugwa kubera ko Abanyamulenge baturanye cyane n’Abapfulero bo basanzwe bicana bayikoresheje cyane, akaba ari yo mpamvu hokwemezwa ko yoba yarahawe iriya misiyo yokwica.
Ikindi cyatumye uyu mukobwa ashinjwa n’akiriya cyaha ni uko yahise ahungira mu kindi gihugu rugikubita, kandi akimara gufatwa yahise yemera ibyo ashinjwa anahamya ko ari Masunzu wamuhaye iyo misiyo amushukishije amafaranga. Ndetse kandi no mu gucika yagiye yibye bimwe mu bintu bya guverineri birimo n’amafaranga menshi. Mu bindi yavuze ni uko ngo hari abandi bakobwa bari nkawe bahawe misiyo yo kwica abayobozi bo muri AFC, ndetse avuga ko bagiye boherezwa mu bihugu bitandukanye harimo ni cya Uganda.
Hejuru y’ibyo kugera ngo agere i Bukavu yaje aturutse i Kinshasa mbere yuko agera mu Rwanda aho yageze abona kwambuka i Bukavu.
Nyamara kugeza ubu uruhande rw’umukobwa ntirwemera ibyo umukobwa wabo, ashinjwa. Ariko buri ruhande rwemeza ko uyu mukobwa yarasanzwe aziranye na guverineri wungirije. Kandi ko bari inshuti.
Uyu Gasinzira uheruka kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye, mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka nyuma y’aho AFC/M23 yarimaze gufata umujyi wa Bukavu, ni bwo yagizwe guverineri wungirije ushinzwe ubukungu muri iyi ntara. Akaba yari yatanzwe n’umutwe wa Twirwaneho nawo ubarizwa muri iri huriro rya AFC.

Hagataho, amaziko no gukura ikiriyo cya Gasinzira, biteganyijwe gukorwa tariki ya 19/05/2025, bikazabera i Bukavu umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.