Iby’imirwano yabaye hagati ya Twirwaneho n’ingabo z’u Burundi mu misozi miremire.
Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo barwanirira Leta y’i Kinshasa, bagabye ibitero kuri Twirwaneho ku Bilalombili na Ngenzi , uyu mutwe ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ubavugutira umuti.
Bilalombili na Ngenzi ni uduce two muri Mikenke mu misozi miremire y’i Mulenge, muri Kivu y’Amajyepfo. Aha akaba ari muri secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bagabye ibitero kuri Twirwaneho muri turiya duce, birangira uyu mutwe wagisirikare ubahaye isomo, kuko amakuru Minembwe.com yamaze kumenya nuko bariya bagabye ibyo bitero basubijwe inyuma, kandi bahatakariza benshi.
Si ugupfusha gusa, kuko ingabo z’u Burundi zambuwe n’ibikoresho byabo by’intambara birimo n’imbunda zo mu bwoko bwa mashini gani (Mashin Gun).
Ubundi kandi iri huriro rirwana ku ruhande rwa Leta ryirukanwe rigezwa mu mashyamba aherereye mu Rwitsankuku, hafi no mu Ngoma.
Ibi bitero iri huriro ryabigabye, mu gihe kuva ku munsi w’ejo hashyize inshuti za Twirwaneho z’Abapfulelo zikorana byahafi n’ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo zari zabamenyesheje ko bagomba kuba maso ngo kuko umwanzi wabo ari bubagabeho ibitero.
Kuri ubu abarwanyi bo muri uyu mutwe wa Twirwaneho bagenzura igice kinini cyo muri iyi misozi miremire y’i Mulenge, harimo umujyi wa Minembwe na Mikenke ndetse na Kamombo, mu gihe uruhande rwa Leta rwo rureba mu Gipupu n’utundi duce two mu Cyohagati.
Ikirushijeho kuba cyiza ku baturage, nuko aho Twirwaneho igenzura hari amahoro, bitandukanye cyane naho ingabo z’u Burundi, FDLR, FARDC na Wazalendo bagenzura, kuko ho harangwa imivurungano n’ubwicanyi budashyira.