Iby’imishyikirano yabereye mu Bibogobogo hagati y’amako ahaturiye.
Imishyikirano yabereye mu Bibogobogo, iyahuje Abanyamulenge, Abanyindu, Abapfulelo n’Ababembe, bayiganiriyemo byinshi bitandukanye, n’abungeri bashyirirwaho imipaka batagomba kurenga baragiye amatungo yabo.
Iyi mishyikirano yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 23/08/2025, ibera mu Bibogobogo ahatuye Abanyamulenge.
Nk’uko amakuru abivuga nuko yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’u mutekano ari nazo zayiteguye zifatanyije n’abachefs bo ku ruhande rw’Abanyamulenge.
Ku ruhande rwa FARDC harimo Colonel Ntagawa uyoboye batayo y’ingabo za RDC zigenzura iki gice cya Bibogobogo.
Hari kandi n’umu-Colonel w’Ingabo z’u Burundi nazo zisanzwe zihakorera.
Ndetse kandi hari n’umuyobozi wa polisi, aba chef bo ku ruhande rwa Banyamulenge, Abapfulelo, Abanyindu n’Ababembe.
Ni mu gihe Wazalendo bo bari bahagarariwe na General Ruhara na Colonel Kabunde, aho bari banaherekejwe n’abandi benshi barimo n’abandi bayobozi.
Bimwe mu byo impande zose zumvikanyeho, ni uko Inka zizajya ziragirwa i Marere mu gice kigenzurwa n’ihuriro rya Wazalendo, ariko zigataha ntiziharare.
Ikindi ni uko izi nka zitagomba kurenga muri icyo gice, kuko n’icyo cyagizwe umupaka. Marera ni na yo igabanya ahatuye Abanyamulenge n’andi moko, nk’uko abaho bakomeje babibwira Minembwe Capital News.
Ubundi kandi abungeri babujijwe gusuhurira muri icyo gice, ahubwo ko bakwiye kujya bakiragiramo gusa.
Mu bindi byumvikanyweho ni uko amoko yose akwiye kubana mu mahoro, akirinda kwitana abanzi, mu rwego rwo kugira ngo amahoro asagambe muri iki gice giherereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Bibogobogo ni igice gihanamiye umujyi wa Baraka ufatwa nk’umurwa mukuru wa teritware ya Fizi. Ikaba kandi iri mu birometero nka 74 uvuye muri centre ya teritware ya Minembwe yo igenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Usanga ahanini iki gice gituwe n’Abanyamulenge, ariko inkengero zacyo zituwe n’Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu.
Gusa, muri iyi mishyikirano ntihagaragaye Wazalendo b’i Kalele no mu Bivumu, ariko abitabye b’i Marera bavuze ko bari babaserukiye abatabashye kuyitaba.