Iby’inama yateranye ku kibazo cya RDC y’akanama ka Loni gashyinzwe amahoro ku isi.
Akanama k’umuryango w’Abibumbye gashyinzwe amahoro n’umutekano ku isi, kateranye kuri uyu wa kane tariki ya 27/03/2025, mu nama igamije kurebera hamwe ibibazo bimaze iminsi mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iyi nama bivugwa ko yanitabiriwe n’u Rwanda, aho rwahagarariwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga warwo, Olivier Ndugungirehe.
Nk’uko amakuru abivuga iyi nama yabereye i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, u Rwanda rukaba rwayitanzemo ubutumwa rubinyujije kuri minisitiri w’ubanye n’amahanga warwo.
Mu butumwa minisiteri y’ubanye n’amahanga y’u Rwanda yashyize hanze, yagaragaje ko iyi nama ivugirwamo ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo, ndetse kandi ko havugirwamo n’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri aka gace (Monusco).
Iyi nteko y’akanama k’umuryango w’Abibumbye gashyinzwe amahoro n’umutekano ku isi, kateranye nyuma y’iminsi ibiri Abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC bakoze inama na yo yigaga ku bibazo bimaze igihe mu Burasizuba bwa Congo.
Ni nama amakuru avuga ko yafatiwemo imyanzuro irimo ishyirwaho ry’abahuza mu gushaka umuti w’ibibazo, ari bo Olusegun Obasanjo wigeze kuba perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa Kenya, Kgalema Motlante wabaye perezida wa afrika y’Epfo, Catherina Samba Panza wabaye perezida wa Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wigeze kuba perezida wa Ethiopia.
Muri iyi nama kandi Abakuru b’ibihugu basabye abayoboye iyi miryango uwa EAC n’uwa SADC, gutegura ikiganiro mu minsi irindwi, bakaganira n’aba bahuza.
Umuryango w’Abibumbye wongeye guhura kuri iki kibazo, mu gihe wari umaze iminsi ushimangira ko ibibazo byo mu Burasizuba bwa Congo, bigomba gushakirwa umuti binyuze mu biganiro bya politiki, ari na byo bishyizwe imbere n’iyi miryango yombi yo ku mugabane wa Afrika, Congo ibereye umunyamuryango.