Ibyingenzi wa menya ku gitabo cyanditswe na Georges Ruberwa.
N’igitabo gikubiyemo incamake y’ibitabo bya Bibiriya uhereye mu Itangiriro ukugaza mu Byahishuriwe Yohana. Gifasha abavugabutumwa gusobanukirwa ibyingenzi biba bikubiye muri buri gitabo kigize Bibiriya.
Iki gitabo cyashyizwe hanze mu minsi mike ishize, kikaba cyaranditswe na Ruberwa Georges Kimararungu.
Ubwo uyu mwanditsi yavuganaga na MCN yagaragaje ko yanditse iki gitabo, kugira kize gifasha abavugabutumwa gutegura ijambo ry’Imana.
Yagize ati: “Intego yo gukora iki gitabo ni ukugira kijye gifasha abavugabutumwa gutegura ibyo kugabura ijambo ry’Imana. Kizanabafasha kandi gusobanukirwa ibyingenzi biba bikubiye muri buri gitabo kigize Bibiriya.”
Yavuze ko kugira iki gitabo agishyire hanze, byamutwaye amezi ane arenga, kikaba kirimo ubumenyi n’amateka yaburi gitabo.
Sibyo gusa kuko yanagiye avuga ibice bigize buri gitabo n’intego yaburi gitabo.
Georges Ruberwa wanditse iki gitabo ninde?
Avuka muri Grupema ya Bijombo teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Ni uwo mubwoko bwa’Abanyamulenge; amashuri abanza yayigiye mu Kagogo ndetse nayisumbuye.
Kaminuza yo, yigiye i Bukavu, akaba yarize iby’ubuhinzi n’ubworozi. Nyuma yaje gukomereza amashuri mu by’iyoboka Mana. Ari nabyo byatumye yandika iki gitabo mu rwego rwo kugira ngo afashe benshi inzira ya gakiza.