Ibyo Afrika y’Epfo ivuga ku ngabo zayo niba zikomeza kuba muri RDC.
Afrika y’Epfo ibinyujije kuri minisitiri wayo w’ingabo z’iki gihugu yatangaje ko bikenewe kwongera gusuzuma niba ubutumwa ingabo zabo zoherejwemo muri Congo biri ngombwa ko zibugumishwamo.
Ubutumwa bwa SAMIDRC bugizwe n’ingabo za Afrika y’Epfo, Tanzania cyo kimwe n’iza Malawi.
Ibi minisitiri Angie Motshekga, yabitangarije ibiro ntara makuru by’Abongereza, kuri uyu wa gatanu ubwo yari abajijwe niba igihugu cye giteganya gukura ingabo muri Congo. Yashubije ko bakiri mu isuzuma.
Yavuze ko abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’ubukungu w’iterambere ryo mu bihugu byo mu majy’epfo y’Afrika, SADC nibyo mu muryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC, bizahura vuba kugira ngo bigire icyo bitangaza kuri iyi ngingo.
Yagize ati: “Afrika y’Epfo ikorera muri iyo miryango, kandi umwanzuro wayo wo gukurayo ingabo cyangwa kuzigumishayo uzaturuka ku byemezo n’imyanzuro bizafatwa n’iyo miryango.”
Nyamara uruhare rw’ingabo z’Afrika y’Epfo muri Congo, rwanenzwe cyane imbere mu gihugu, ahanini ubwo umujyi wa Goma uja mu maboko y’abarwanyi ba m23 mu kwezi kwa mbere, abasirikare ba Afrika y’Epfo bakagotwa, bakisanga nta buryo basigaranye bwo gusohoka.
Mu kwezi gushyize kwa kabiri, ingabo zigera kuri 200 z’ibihugu bigize umuryango w’iterambere ry’ibihugu by’Afrika y’Amajyepfo zari zimaze iminsi zaragotewe mu mujyi wa Goma n’umutwe wa m23 zemerewe kuva muri uwo mujyi zerekeza mu bihugu byazo. Ubuyobozi bw’umutwe wa m23 bwatangaje ko abatashye barimo inkomeri bakomoka muri Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi.