• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

minebwenews by minebwenews
June 15, 2025
in Regional Politics
0
Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo si byanone.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

Mu gihe Leta Zunze ubumwe z’Amerika zifuza ko u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo muri uku kwezi bisinya amasezerano y’amahoro, ariko igihe cyo kuyashyiraho umukono kiracyari kure nk’ukwezi nubwo bivugwa ko azasinywa mu kwezi gutaha.

Nibyatangajwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, aho yavuze ko amasezerano y’amahoro hagati y’impande zirebwa na yo agifite igihe imbere yo kuyasinya.

Hagati muri iki cyumweru, minisitiri Nduhungurehe na mugenzi we wa RDC minisitiri Kayikwamba Wagner bagiranye ibiganiro ni biganiro kandi bagiranye na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi.
Ibi biganiro byabo byabereye i Beijing mu Bushinwa.

Nk’uko byari biteganyijwe nuko amasezerano y’amahoro yari gusinywa hagati muri uku kwezi kwa gatandatu.

Ariko minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, abinyujije kuri x, yagize ati: “Nta masezerano azasinywa hagati y’u Rwanda na Congo kuri iki cyumweru.”

Asobanura ko mu kwezi kwa gatandatu hagati yari intego bihaye ariko ngo ntibyashobotse ngo bitewe n’ukuri guhari mu biganiro biri kuba.

Nduhungurehe yakomeje avuga ko nyuma y’ibiganiro kuri Email, guhura imbona nkubone ubu ari bwo inzobere za buri ruhande zatangiye ibiganiro i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ati: “Intego si yindi ni ukugarira ku bintu bifatika kandi buri ruhande rukabyungukiramo.”

Nk’uko biteganyijwe ni uko impande zombi ziganira, zarangiza kumvikana zigafata inyandiko zateweho umukono zikazishyikiriza ba minisitiri b’ubanye n’amahanga, nyuma na bo bakabona kuziha abakuru b’ibihugu bagasinya amasezerano.

Ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Congo bwajemo agatotsi ku rwego rurenze igipimo cyane cyane ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021, ushinja RDC kutubahiriza amasezerano yagiranye na wo.

RDC na yo ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe uyirwanya unamaze kwigarurira igice kinini cyayo, aho ubu bibarwa ko wigaruriye hafi u Burasirazuba bwose bw’iki gihugu. Mu gihe u Rwanda na rwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu gihugu cyabo mu mwaka wa 1994.

Tags: amahoroAmasezeranoAracyari kureRdcWashington DC
Share29Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
Uduce tubiri two muri Kivu y’Epfo twabereyemo imirwano ikomeye.

Uduce tubiri two muri Kivu y'Epfo twabereyemo imirwano ikomeye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?