Ibyo ihuriro ry’ingabo za Congo ziboneye i Rutshuru ni akaga gakaze.
Ihuriro ry’Ingabo za Congo rigizwe na FARDC, FDNB, Imbonerakure, FDLR na Wazalendo, zashatse kwisubiza tumwe mu duce two muri teritware ya Rutshuru zikoresheje kugaba ibitero maze zihabonera akaga, nyuma yuko abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bagenzura utwo duce bazerekejeho imitutu y’imbunda maze umuriro uzakamo birakomera.
Ni imirwano yatangiye kuva mu rukerera rwo ku itariki ya 15/05/2025, igeza ku gicamunsi cy’uwo munsi, aho yarimo ibera mu bice byo muri grupema ya Bambo na Banyungu muri iyo teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru akavuga ko abarwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 bageze aho barasa ririya huriro bivuye inyuma ibintu biracika, ni bwo ririya huriro ryafashe icyemezo cyo gukizwa n’amaguru.
Kuva isaha ya saa kumi z’urukerera rwo kuri uwo munsi, muri utwo duce harimo humvikana urusaku rw’imbunda rwinshi kandi rurimo iziremereye n’izito.
Aya makuru akomeza avuga ko ahanini imirwano iremereye cyane yabereye ku misozi ya Showa yo muri iyi grupema ya Banyungu, ni mu gihe ahandi byashatse gukara ari ku musozi wa Ngwaki na Lwansihe muri Grupema ya Bambo. Aya magrupema yombi akaba ari ayo muri teritware ya Rutshuru nk’uko byagaragajwe.
Ku rundi ruhande andi makuru akavuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa M23 baje kubona umusaada w’abangenzi babo baje bava i Masisi, ubundi ngo haba guhiga umwanzi bivuye inyuma, kuburyo binavugwa ko utu duce ihuriro ry’ingabo za Congo zidashobora kuzongera kutugabamo ibitero ukundi.
Tubibutsa ko iri huriro rirwanirira Leta y’i Kinshasa no mu cyumweru gishize ryari ryagerageje kandi kugaba ibitero muri utwo duce, ariko nabwo ntibyarihira kuko ryasubijwe inyuma rugikubita.