Ibyo perezida Tshisekedi yavugiye imbere ya perezida Joe Biden….
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, uri mu bitabiriye ibiganiro bya bereye muri Angola byarimo perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu cye. Ibi biganiro bikaba byari byerekeye ku bukungu.
Ni ibiganiro byabereye mu ntara ya Benguela, byahuje ibihugu bihuriye ku muhora wa Labito; ibyo bihugu ni Zambia, Angola na Tanzania. Ariko ibiganiro bikaba byarimo na perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uri mu ruzinduko muri Angola ndetse na Tshisekedi.
Tshisekedi muri ibyo biganiro yavuze ko uyu muhora wa Labito uzongerera agaciro amwe mu mabuye y’agaciro acukurwa muri RDC.
Yagize ati: “Uyu muhora uzadufasha ku rwego rwacu cuivre na cobalt, ari mu mabuye y’agaciro y’ibanze yifashishwa mu rwego rw’ingufu ku Isi, kandi bikanagira uruhare mu kuzamura urwego rw’inganda n’ibindi bikorerwa muri RDC.”
Yanakomoje no kubibazo biri mu gihugu cye, by’umutekano, avuga ko kugira ngo kigere kuri iyi ntambwe, ibi bibazo bikwiye gushakirwa umuti.
Ati: “Ni ngombwa kandi birihutirwa ko hakenewe amahoro arambye mu karere k’iburasirazuba bwa RDC, kandi nshimangira akamaro k’umutekano mu kugera ku ntego z’imishinga nk’uyu w’umuhora wa Lobito.”
Yakomeje avuga ko uyu muhora uzatuma hahangwa imirimo ibihumbi 30 kandi ikagira uruhare mu kugabanya ubukene no koroshya ubucuruzi ku mugabane wa Afrika no kugera ku ntego za 2063 z’umuryango wa Afrika yunze ubumwe.
Tshisekedi kandi yanagiranye ibiganiro byihariye na Joe Biden, baganira ku mibanire y’ibihugu byabo byombi.