Ibyo umenya kuruzundiko rwa Nangaa i Bukavu n’icyo m23 yaba irinze ngw’ikomeze imirwano.
Umuhuza bikorwa mukuru w’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo(AFC), Corneille Nangaa, i Bukavu yakiranywe ibyishimo bidasanzwe n’abaturage baho.
Ni ku munsi w’ejo hashyize tariki ya 25/02/2025, Corneille Nangaa yageze i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo.
Uyu muhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), nibwo bwa mbere yari ageze i Bukavu kuva uyu mujyi waja mu biganza by’abarwanyi ba m23.
Minembwe.com yamenye ko Nangaa yageze i Bukavu aherekejwe n’itsinda rinini ririmo abasirikare n’abayobozi bakomeye bo muri AFC.
Uyu muhuza bikorwa akimara kugera i Bukavu ihuriro ayoboye rya AFC/M23 ryahise risohora itangazo rivuga ko rishyigikiye inzira ya politiki mu gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Muri iryo tangazo kandi iri huriro rya AFC ribarizwamo n’umutwe wa m23 ndetse n’uwa Twirwaneho ryamaganye ubutegetsi bw’i Kinshasa buri gukoresha drone bukarasa ku baturage bo mu Minembwe, mu duce dutuwe n’Abanyamulenge harimo ak’ i Lundu n’aka Nyarujoka.
Uvuga kandi ko ubwicanyi nk’ubu buri gukorerwa Abanyamulenge mu mujyi wa Uvira.
Rya nashinje kandi umuryango mpuzamahanga ukomeje kurebera, Abanyamulenge bagakomeza kwicwa.
Hagataho, umutwe wa m23 usa n’utegereje ibiva mu biganiro by’abagaba bakuru b’ingabo za SADC na EAC, kugira ngo imenye neza niba izakomeza kwirwanaho. Uyu mutwe wakunze kuvuga ko mu gihe ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakomeza kwanga ibiganiro uzarwana kugeza ufashe i Kinshasa ugakuraho ingoma ya Tshisekedi.
Ni mu gihe hashyize icyumweru uyu mutwe utarwana, kuko uheruka imirwano ubwo wafataga umujyi wa Kamanyola.
