Ibyo wa menya byingenzi ku mijyi m23 yigaruriye muri Kivu y’Epfo.
Umutwe wa m23 uri kwagura ibirindiro byayo mu buryo bw’ibitangaza, aho uri gufata imijyi yibitseho byinshi haba mu guhuza indi mijyi no kuba yibitseho ubutunzi kamere.
Mu mijyi m23 imaze kwigarurira harimo uwa Minova uwo yafashe mu gitondo cyo ku wa kabiri. Uyu mujyi uherereye muri teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ni umujyi wegereye ikiyaga cya Kivu, ukaba ari wo ufite inzira y’ubutaka n’iyamazi zihuza ibice bya Kivu y’Amajy’epfo na Kivu Yaruguru. Bivuze ko ifatwa ry’uyu mujyi bigiye guhagarika byinshi byuruza n’uruza ahanini ku ngabo za FARDC n’abambari bazo.
Usibye kuba Minova inafasha ku byubahahirane hagati y’abaturiye intara ya Kivu y’Epfo n’iya Ruguru niyo kandi ingabo z’u Burundi zakoreshaga zija guha ubufasha FARDC muri teritwari ya Masisi.
Undi mujyi wigenzi M23 yafashe ni uwa Lumbishi, nawo uri muri Kalehe, ukaba ukungahaye ku mabuye y’agaciro. Aka gace kaje kiyongera kuri Rubaya yo iherereye muri teritwari ya Masisi. Utu duce twombi tuzwiho kuba twibitseho ubutunzi kamere bugezweho muri iki gihe no mu bihe bizaza.
Umusozi wa Buragiza, M23 yafashe ku gicamunsi cyo ku wa mbere nawo uzwiho kuba uriho ikibuga cy’indege, ndetse kandi indege zose zitura ku kibuga cy’indege cya Goma zibanza gukatira i Buragiza zikabona kwitura ku kibuga cya Goma. Bivuze ko indege M23 idashaka ko yitura i Goma ntishobora kuhitura.
Naho centre ya Bwerimana nayo yafashwe ku wa mbere, ni yo igabanya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo. ikaba iri ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ku muhanda munini uhuza imijyi ya Goma, Sake na Bukavu.
Amakuru kandi avuga ko uyu mutwe wafashe n’umujyi wa Kalungu ufite ubutaka bwera cyane, ibirimo ibigori, ibishyimbo, ibitoki ndetse n’ibindi bihingwa byinshi.
Si yo mijyi gusa yafashe kuko yanigaruriye na Localité ya Nyabibwe ahari harabaye indiri y’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo.
Abakurikiranira hafi intambara ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta bahuriza ku kuba ifatwa ry’ibi bice riha M23 amahirwe menshi yo kuba isaha n’isaha yakwigarurira umujyi wa Goma na Bukavu.
Kimwecyo, uyu mutwe uracyasabwa kuba wafata ibice byinjira i Goma unyuze muri teritware ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu Yaruguru. Harimo ko kandi usabwa kubanza gufata uduce two muri teritware ya Kabare natwo twinjira mu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo.