Ibyo wa menya ku Banyarwanda barenga 300 batahutse bava mu Burasizuba bwa Congo.
Abanyarwanda 360 barimo abagabo, abagore n’abana ni bo bacyuwe mu Rwanda bakuwe mu Burasizuba bwa Congo, aho bahise bahitizwa mu nkambi ya gateganyo ya Kijote iherereye mu karere ka Nyabihu mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo aba bambutse, bakaba barasize inyuma abandi basaga ibihumbi bibiri mu kigo cy’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) i Goma bategurwa gutaha.
Bamwe muri aba bacyuwe, babwiye itangazamakuru ko batashye ku bushake bwabo.
Umwe muri aba yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yari amaze imyaka 31 avuye mu Rwanda. Ngo yagiye ahunganye n’ababyeyi be ari umukobwa mutoya, cyakora bo ngo baje gupfa asigarana na musaza we.
Uyu yayibwiye ko yitwa Zawadi Nyiramahoro, avuga ko gutaha kwe byavuye mu bushake. Ndetse yavuze ko yageze ku butaka bw’u Rwanda asanga ni heza igitangaza.
Yagize ati: “Twagiraga ngo dutahe amakuru akaba menshi. FDLR yarasansibilizaga(ubukangurambaga), ikatubwira ko mu Rwanda nta mahoro ahari, bityo tukabona ntakidutahishya. Aho M23 bamaze kubirukanira njye n’umutware wanjye dufata umwanzuro wo gutaha kuko twamenye ko mu Rwanda rwacu ari amahoro.”
Undi musaza w’imyaka 61 y’amavuko yavuze ko yaratuye Kitshanga kandi ko yahakoraga akazi k’ubuhinzi.
Uyu musaza witwa Uwizeyimana avuga ko mbere yuko ahungira muri RDC yari atuye mu Rutsiro ku Kibuye ubu ni mu ntara y’iburengerazuba mu Rwanda, akaba ari na ho ateganya gusubira nava muri iyi nkambi ya Kijote.
Avuga ko yari amaze imyaka 31 mu buhungiro kuko yambutse mu ba mbere mu mwaka wa 1994.
Yagize ati: “Twarahingaga tukeza, tukabona ubuzima buragenda. Ni cyo cyatumye tutihutira gutaha.”
Mu batahutse barimo n’abakiri bato bavukiye mu Burasizuba bwa Congo.
Kuko uwitwa Amani Munezero ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko, yavuze ko iwabo ari ahitwa i Kilolirwe, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nubwo yavugaga ikinyarwanda neza ariko avuga ko iwabo ari muri RDC.
Yanabajijwe niba atari geze gusaba ababyeyi be gutahuka, asubiza ati: “None se nabasaba kunjyana ahantu ntigeze menya? Numvaga iwacu ari i Kilolirwe.”
Mbere yuko aba batahukanwa i wabo mu Rwanda, babanje kwandikwa nk’uko bakomeje babivuga. Ndetse kandi bakanabazwa uduce bakomokamo two muri icyo gihugu. Si byo gusa kuko baranasuzumwaga ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ubundi n’abana bafite imyaka 16 bakandikwa kugira ngo bazatahukane indangamuntu.
Aba mbere batahutse bageze mu Rwanda ku wa gatandatu. Bose bavuga ko batashye ku bushake. Abandi barenga 2000 na bo bategerejwe gucyurwa ariko ibihe bazatahiraho ntibiramemyekana.
Kimwecyo abenshi bamaze gukusanyirizwa mu kigo kiri mu nkengero z’umujyi wa Goma kibarizwamo ibikorwa bya HCR.