Ibyo wa menya ku basirikare ba FARDC barasanye mu Minembwe.
Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, yishe arashe mu genzi we muri Centre ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni gikorwa cyabaye ahagana isaha ya saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20/12/2024.
Umusirikare warasanye akorera muri brigade y’izi ngabo za FARDC, ifite icyicaro gikuru muri centre ya Minembwe. Mu gihe uwarashwe arapfa we yakorega muri regima y’i Lundu, aha akaba ari hafi na Centre ya Minembwe.
Minembwe.com yamenye neza ko umusirikare warashwe yari yitembereje muri centre ya Minembwe nta kibali afite, mu gihe mugenzi we yara kimubajije amwumva nabi, niko guhita amwita rwandais( wa munyarwanda we), ara murasa ako kanya yitaba Imana.
Ariko nubwo uwishe uwabo yamwise umunyarwanda ariko bombi ntibavuka mu Banyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Byanavuzwe kandi ko regima y’ingabo za FARDC y’i Lundu itajya yumvikana n’ubuyobozi bwayo bwo muri brigade, ahanini ngo bapfa kuba komanda uyoboye iyo regima ajya bana neza n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bityo bakamwita umugambanyi.
Kimweho, uwarasanye yahise afatwa arafungwa, aho yafunzwe n’ingabo zo muri brigade, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Kuri ubwo abaturage bongeye kugira ubwoba, ni mu gihe n’ubundi aha muri aka gace hari hagize iminsi nta mutekano.