Ibyo wa menya ku basirikare n’abapolisi baburiwe irengero muri Kivu y’Epfo.
I Lugushwa ho muri Kivu y’Amajy’epfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, abapolisi babiri bafashwe biba baburiwe irengero, ndetse n’abasirikare 5 baje batabaye abaturage banyazwe, nabo baburiwe irengero; bigakekwa ko barozwe.
Amasoko yacu atandukanye ava i Lugushwa avuga ko “ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26/10/2024, nibwo abapolisi babiri ba RDC bambuye abaturage utwabo, maze abaturage baza gutabaza abasirikare bakorera muri ibyo bice.
Mu byo abaturage bari bambuwe harimo n’amabuye y’agaciro ndetse n’amafaranga akaba kaba mu bihumbi by’amadolari y’Amerika, abari banyazwe bari basanzwe bakora imirimo y’ubucuruzi.
Aya makuru akomeza avuga ko ‘nyuma yuko abasirikare batabaye abaturage bagafata b’abapolisi babajura babaka ibyo bari banyaze bariya bacuruzi, ubundi babasirikare aho kubisubiza banyirabyo, bahitamo kubikubita ku mifuka yabo.
Ari b’abapolisi babajura n’abasirikare bari batabaye abaturage ariko banga kubasubiza ibyabo byari byanyazwe n’abapolisi, byaje kurangira bose baburiwe irengero. Umusirikare uherereye muri ibyo bice wavuganye na Minembwe.com, yavuze ko byatumye haba gukeka ko basutsweho uburozi bituma baburigwa irengero.
Kimweho kandi, biravugwa ko aba basirikare 5 n’abapolisi babiri boba barahishwe n’akomanda Kompanyi ufite icyicaro muri Lugushwa, ngo kuko abaturage bamutabaje, ababwira ko kwiba muri RDC atari ikibazo, ko ahubwo na perezida wa Repubulika azayiba igihugu, bityo ko bidakwiye kubahangayikisha!
Yagize ati: “Habe na perezida wa Repubulika ariba nkanswe abapolisi bashonje.”
Kuva ubwo abo basirikare n’abapolisi babuze, ku gicamunsi cy’ejo hashize, kugeza izisaha, irengero ryabo ntiriramenyekana, nk’uko aya makuru ava i Lugushwa abivuga.