Ibyo wa menya ku biganiro byahuje Liban n’Amerika ku kibazo cya Israel.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken na minisitiri w’intebe wa Libani, Najib Mikati bagiranye ibiganiro byibanze ku bitero Israel iheruka kugaba mu majyepfo ya Libani.
Iki kiganiro cyabaye ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 25/10/2024, ni mu gihe bwana Antony Blinken arimo agenderera ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati y’isi.
Amakuru avuga ko aba bategetsi bombi bahuriye i Londre mu Bwongereza nyuma y’uko Najib Mikati wa Libani yari avuye i Paris mu Bufaransa aharimo habera ibiganiro byiga kugufasha igisirikare cya Libani ndetse no kugoboka abavanywe mu byabo kubera ibitero bya Israel muri Libani.
Muri uwo mubonano, Antony Blinken yasabye ko ibibazo biri hagati ya Israel na Libani byotorerwa umuti binyuze mu biganiro. Avuga ko Israel igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo yirinde kwica inzirakarengane, no kwirinda kubangamira ingabo z’u muryango w’Abibumbye zishinzwe kurengera abaturage muri ibyo bice.
Hanyuma aza kongera gusaba Liban gufata ingamba zerekeye kurinda umutekano w’igihugu cyabo n’uwakarere, ikoresheje kwambura intwaro abarwanyi b’u mutwe wa Hezbollah usanzwe ushyigikiwe n’igihugu cya Iran. Uyu mutwe wa Hezbollah warashe ibisasu bya misile, ufatanyije n’igisirikare cya Iran n’umutwe wa Hamas, barasa ku butaka bwa Israel bihitana abaturage babarirwa mu bihumbi birenga ahagana ku itariki ya 07/10/2024 ari nabyo nyiribayazana w’izi ntambara zose ziri kubera muri ako karere.