Ibyo wa menya ku bimenyetso by’imyotsi bigaragaza ko Papa yatowe cyangwa ataratorwa.
Kugira ngo umuntu abe Papa mushya, bisabwa ko aba yabonye amajwi angana na bibiri bya gatatu by’aba Cardinal baba bari muri shapel, icyo gihe iyo imyotsi isohotse ari “umukara,” biba bisobanuye ko nta we urabona ayo majwi, naho iyo imyotsi isohotse ari “umweru,” Papa mushya aba yabonetse.
Ubu buryo bwo gukoresha imyotsi mu matora ya Papa bwavumbuwe mu myaka ya 1800, ariko ikoreshwa rya mbere ry’imyotsi y’umukara cyangwa se umweru ryakoreshejwe bwa mbere mu 1903.

Ibikoresho rero by’ubwo buryo bivanwa mu binyabutabire bitandukanye, kandi bikavangwavangwa, nyuma bigakoreshwa muri ubwo buryo bw’ibimenyetso.

Kuva ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 07/05/2025, i Vatikani biriwe mu matora yo gutora Papa mushya uzasimbura Papa Fransisco uheruka kwitaba Imana mu mpera z’ukwezi gushize.
Kugeza n’ubu Papa mushya ntaraboneka. ndetse hari ubutumwa bw’amashusho buri gushyirwa hanze bugaragaza abantu benshi bakubise buzuye i Vatikani, barindiriye ko batangarizwa Papa mushya.