Ibyo wa menya ku gitabo cya satani ariwe rusoferi (sekibi).
Ni igitabo kizwi nka Codex Gigas, bivuze ngo nigitabo kinini. Iki ni igitabo cyandikishijwe intoki cyagaragaye ku Isi mu binyejana bishize.
Ni igitabo gifite uburebure bwa santimetero 36, kikaba gifite ubugari bwa santimetero 20, kandi gipima ibiro 165 bisaba ko kugira ngo usome iki gitabo ucyumve, ugomba kuba warize ikilatini kuko cyanditswe muri urwo ririmi, nk’uko byatangajwe.
Dukurikije amateka ya Codex yakozwe na Herman The Recluse ubwo yari mu kigo cy’abihaye Imana cya Benedigito giherereye i Podlazice hafi ya Chrudim muri Repubulika ya Ceki yasenywe mu kinyejana cya 15 mu gihe cya Revolution ya Hussite, ariko ubu kibarizwa mu nzu ndangamurage y’umujyi wa Chrast.
Avuga ko iki gitabo cya sekibi ko cyavumbuwe mu kigo cy’abihaye Imana mu 1844 n’umuhanga mu bya Bibiriya wo mu Budage akaba n’umuhanga mu bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo, witwa Constantin Von Tischendorf ahagana mu mwaka w’ 181574. Yavuze ko yasanze impapuro z’iki gitabo mu gitebo cyibyataburuwe, ariko iy’ingingo ntiyayemeranyijeho n’Abamonaki, kuko bo bavuga ko kitataburuwe ko hubwo cyanditswe n’uwo muhanga.
Gusa ibiri muri iki gitabo, nk’uko babigaragaje, bavuga ko kugaragaza ububasha buri muri sekibi kandi ko abugaragariza mu bamwubaha nabagerageza gukorera imbaraga z’umwijima.
Ariko nubwo biruko nta kindi kiruta kubaha Imana isumba byose, ise w’umwami wacu Yesu Kristo, kuko niyo igenga ibihe igategeka ibiri mu ijuru, ku Isi no munsi y’isi n’ahandi tutabashaka kumenya naho tutagera.
MCN.