Ibyo wa menya ku guhamagara bidasabye network aho uri hose ku Isi.
Abafite telephone za i phone na Android bagiye gutangira kujya bahamagara aho bari hose ku Isi bidasabye ko baba bafite network (ihuzanzira) isanzwe itangwa n’iminara yo ku butaka.
Ni nyuma y’aho komisiyo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishinzwe kugenzura itumanaho, FCC(Federal communication commission), yamaze kwemerera sosiyete y’itumanaho ya T-Mobile muri Amerika gutanga iyi serivisi.
Ibi bizashoboka kubera ikorana buhanga ry’ikigo cya “Starlink” gitanga internet yihuta hifashishijwe ibyogajuru biri mu isanzure telephone zisanzwe n’ibyogajuru biri mu isanzure, kuburyo zizajya zibasha gukora ibikenera network kabone nubwo ntayo ku butaka.
Kivuga ko iri korana buhanga ko ryubakiwe cyane cyane gukoreshwa ahantu hatagerwa na network itangwa n’iminara yo ku butaka.
Gusa ntiharamenyekana niba iki gikorwa kizahita gitangira gutangwa mu bihugu bya Afrika, ariko bimwe mu byasabwe kugira ngo ihakoreshwe harimo no kuba Startlink igomba kuba ifite uburenganzira bwo gukorera mu gihugu runaka cyo muri Afrika.
Ni mu gihe ubu, Starlink imaze kubona uburenganzira bwo gukorera mu bihugu 16 bya Afrika, Uganda, Rwanda, Kenya n’ibindi.
Iyi Starlink, mu gukwirakwiza ihuzanzira yayo hose ku Isi, ikoresha ibyogajuru hafi 6.000 mu isanzure mu birometero hagati ya 550 na 643 uvuye ku Isi.
Isi yabaye umudugudu aho ushaka kuvugana n’abandi bikaba byorohejwe.
Technologie oyee!