Ibyo wa menya ku masezerano yashyizweho umukono mu bya gisirikare hagati ya RDC n’u Bushinwa.
Guverinoma ya Kinshasa n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, akaba agamije kongerera ubushobozi igisirikare cya RDC.
Ku ruhande rwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ayo masezerano yashyizweho umukono na minisitiri w’ingabo z’iki gihugu, Guy Kabombo Muadiamvita umaze igihe i Beijing aho we n’abandi bategetsi bajyanye na perezida Félix Tshisekedi.
Aya masezerano akubiye mu ngingo zitandukanye zirimo kuba igisirikare cy’u Bushinwa kizajya giha icya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) imyitozo ya gisirikare, ku kigurishaho ibikoresho by’agisirikare ndetse no gusangizanya ubunararibonye.
Kinshasa mu itangazo yashyize hanze yavuze ko “imyitozo ndetse no gusangizanya ubunararibonye bizagira icyo by’ungura FARDC mu gukoresha ubunararibonye bw’Abashinwa muri gahunda za gisirikare zitandukanye.”
Iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, gisanzwe kigura ibikoresho by’agisirikare by’umwihariko imbunda, imodoka ndetse na drones z’intambara
Mu mwaka ushize RDC yaguze mu Bushinwa drones zo mu bwoko bwa CH-4 cyagombaga kwifashisha mu ntambara gihanganyemo na M23 gusa birangira uyu mutwe uzihanuye zose.
Uyu mwaka Kinshasa yaguze izindi drones nka zo, gusa amakuru avuga ko yanze kuzohereza mu mirwano yirinda ko nazo zahanurwa n’uyu mutwe wa M23.
MCN.