Ibyo wa menya ku Munyamulenge Sebahizi wanditse igitabo kirimo ibikora ku mitima yabenshi.
Umwanditsi yitwa Fidel Sebahizi, avuka i Mulenge muri Kivu y’Epfo mu gihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo, kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; igitabo yanditse yacise kwiyubaka uhereye ku busa(Creating a Life from the ashes).
Muri iki gitabo, bwana Sebahizi yavuzemo ubuzima bugoye yaciyemo kuva akiri i Mulenge aho avuka mu bice byo muri grupema ya Bijombo, akomereza n’ibyo yanyuzemo mu Gatumba aho yarokotse jenoside yakorewe Abanyamulenge mu 2004, ndetse akora no kubuzima yabayemo akigera muri Amerika.
Yagarutse kandi ahanini ku byamugoye kugira ngo yubake izina ryiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari aho yanditse agira ati: “Wibuke ko ibyakugoye mubyo wanyuzemo, naho ugeze kuri ubu ataribyo bikuremera icyo uzabacyo! Ni wewe ubwawe ukireme.”
Bwana Fidel Sebahizi wanditse iki gitabo, ni umupolisi, akorera mu mujyi wa Abilene ho muri Leta ya Texas haherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kubera aka kazi, Sebahizi akora afasha abatari bake ahanini impunzi, nk’uko ijwi ry’Amerika rya bitangaje. Si impunzi zonyine afasha kuko afasha n’imiryango itishoboye yo muri Afrika ndetse n’abimukira bagana iyo aba.
Yanavuze kandi ko hari ibyamugoye kugira ngo arangize ishuri, afite impamya bumenyi y’ikirenga(PHD) mu by’amategeko mpanabyaha.
Tubibutsa ko bwana Fidel Sebahizi ari mu kigero cy’imyaka 40 na 45 y’amavuko.