Ibyo wa menya ku muyaga udasanzwe watumye ibintu byinshi byangirika muri Florida.
Muri Leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hateye umuyaga wa serwakira wangiriza ibirimo amashyanyarazi n’ibindi bikorwa remezo byo muri iyi Leta.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko amapoto y’amashanyarazi n’inyubako byangiritse kubera uwo muyaga wa serwakira. Abantu miliyoni 5 baturiye ibyo bice babuze amashanyarazi.
Kugeza ubu, abantu bane ni bo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima bazize ingaruka y’iyo serwakira.
Ni umuyaga watangiye mu ijoro ryo ku wa gatatu kugera mu rukurera rwo kuri uyu wa Kane, umuyaga mwinshi waturukaga ku nkombe z’inyanja wasenye igice kinini cy’amajyepfo ku buryo butari bwitezwe, nk’uko ijwi ry’Amerika ryabitangaje.
Guverineri w’iy’i Leta Ron DeSantis yavuze ko Milton (serwakira)ifite ubukana butuma ishyirwa mu rwego rwa gatatu, ariko avuga ko yizeye ko biteguye guhangana nayo.
Amazu manini n’amato, yose atuwemo mu bice byinshi bitandukanye byo muri iyi Leta ya Florida yasenyutse ku buryo adashobora gusanwa.
Nk’uko kiriya gitangaza makuru cya komeje kibitangaza n’uko iyi serwakira yashyizwe muzifite ubukana bukaze mu myaka ijana ishize. Ikaba yashyizwe mu rwego rwa gatatu ukurikije ibipimo bifatirwaho mu gupima ubukana bwa serwakira.
Iyi yibasiriye Leta ya Florida, yari ifite umuvuduko wa kilometero 193 mu isaha imwe. Ni ukuvuga ifite umuvuduko uruta uw’imodoka tubona mu masiganwa.
Impungenge zihari n’izuko hari abantu bashobora kuburira ubuzima bwabo muri ibi biza. Umujyi muto witwa Siesta Key utuwe n’abantu 5,400 ni wo kugeza ubu wangirijwe cyane kuko uri mu kirwa.
Uvuye aha ujya ahitwa Tampa Bay ho hatuwe na miliyoni 3, abantu baho baburiwe kudasohoka mu mazu hirindwa ko ubuzima bwabo bushobora kuja mu kaga.
Ariko nubwo biruko guverineri w’iy’i Leta ya Florida yahumurije abaturage ababwira ko Leta y’iki gihugu iri buze guhangana n’iki kibazo.
MCN.