Ibyo wa menya ku nama igiye kubera i Being mu Bushinwa, ihuza Afrika n’iki gihugu.
Abakuru b’ibihugu byo muri Afrika bari kwakirwa i Beijing mu Bushinwa, mu nama izwi nka China-Africa Cooperation Summit. Ni nama iba nyuma y’iyahuje umugabane wa Afrika n’igihugu cya Indonesia.
Iy’inama igiye kuba ku nshuro ya cyenda, kuri iyi nshuroho, aba bakuru b’ibihugu byo muri Afrika n’u Bushinwa barasuzumira hamwe imikoranire y’u mugabane wa Afrika n’iki gihugu cy’u Bushinwa.
Baraza kureba kandi ikibazo cy’imihindagurukire y’ibihe n’ingugufu z’amashanyarazi, n’imikoranire ishingiye ku ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe na The Africa News.
Inama nk’iyi iheruka yagarutse ku bibazo birimo ibyari bibangamije iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi no guteza imbere inganda.
Nu bundi kiriya gitangaza makuru cya tangaje ko izi nama ziri mu zagirira akamaro ibihugu bya Afrika, ngo mu gihe byo kwifashisha iyi mikoranire n’ibihugu bya rutura, bityo uyu mugabane ukazabona uko wigobotora ibihugu biwugize bifite aho byavuye n’aho byigeze mu iterambere.
Ikibazo gihari ni uko ibi bihugu bitegura izi nama bitagamije kuzamurira imbaraga ibihugu byo kuri uyu mugabane, ahubwo akenshi hari nubwo bishaka imikoranire nk’inzira yo kwigobotora ibibazo bishingiye kuri politiki, bigatuma ibihugu bikomeye bikorera mu nyungu zabyo cyane, mu gihe inyungu z’ibihugu bya Afrika ziba nke.
Biteganijwe ko iyi nama igiye kubera i Beijing mu Bushinwa izatangira ku wa Gatatu tariki ya 04/09/2024, igeze ku wa Gatanu tariki ya 06/09/2024.
MCN.