Ibyo wa menya ku ngabo za RDC zisoje amahugurwa adasanzwe.
Icyiciro cya mbere cy’abasirikare basoje imyitozo yo gukoresha intwaro zirasa kure ba Repubulika ya demokarasi ya Congo cyasoje igihembwe cya mbere ku wa gatatu tariki ya 20/05/2025.
Ni mu kigo cya mahugurwa cya Bahuma kiri i Kisangani mu ntara ya Tshopo ni ho basoreje.
Amakuru yibanze agaragaza ko umubare w’abasirikare wasoje utaramenyekana ngo kubera umutekano wabo.
Nyamara abasoje ayo mahugurwa, batojwe amayeri y’intambara hakoreshejwe imbunda za rutura zirasa mu ntera ndende. Kandi mukuyasoza hatanzwe n’ibyemezo mu muhango wayobowe n’umuyobozi wungirije wa zone ya gatatu y’ingabo za FARDC, Brig.Gen. Mbunga Modeste.
Uyu musirikare yanagize ati: “Turabakeneye, abarasa imbunda ziremereye. Ahantu hose muzoherezwa, hazakenerwa disipuline.”
Muri iki kiganiro yanaboneyeho kwibutsa abasirikare kudakoresha telephone igihe bari muri operasiyo. Ashimangira ko ari ngombwa gukoresha disipuline mu gisirikare no kurangwa n’ubumwe no kubaha ibivuzwe n’umuyobozi.
Ati: “Mu gihe cy’ibikorwa ntimugakoreshe telephone, mushobora guhura n’ikibazo cyo kwerekana aho muhagaze. Tugomba kugaragaza iyi disipuline aho ari ho hose.”
Aba basirikare basoje mu gihe no ku w’undi wa gatanu w’icyumweru gishize hasoje ikindi cyiciro cya basirikare batojwe gukoresha intwaro za mortiers 60mm, 81 mm na mm82. Aya yo, aba basirikare bayatojwe n’ingabo zo mu muryango w’Abibumbye zizwi nka MONUSCO i Bunia mu ntara ya Ituri mu Burasizuba bwa Congo.