Ibyo wa menya ku nterahamwe yari komeye yafashwe na m23 ikaba yahawe u Rwanda.
Uyu munsi umutwe wa m23 wahaye ingabo z’u Rwanda umurwanyi ukomeye wari mu bayobozi ba FDLR uwo uyu mutwe uheruka gufatira ku rugamba bahanganyemo na FARDC mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/03/2025, nibwo iyi nterahamwe yitwa Ezekiel Gakwerere ifite ipeti rya Brigadier General yashyikirijwe ingabo z’u Rwanda (RDF).
Yinjiye mu Rwanda bayinyujije ku mupaka uhuza iki gihugu cy’u Rwanda na Congo, muri Rubavu. Akaba yazananye n’abandi barwanyi 12 ba FDLR bafatanwe nawe kurugamba, aho baje bambaye imyambaro y’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ( FARDC).
Uyu murwanyi wari ukomeye muri FDLR yavuze ko yari amaze igihe cyose uyu mutwe umaze ubayeho (mu mayaka 30).
Ubwo jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, Gakwerere yari afite ipeti rya Lieutenant, yari umwe mubasirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESo/Butare. Bivugwa ko yizerwaga cyane na captain Nizeyimana Ildephonse wari umwe mu bayobozi baryo bakuru.
Amakuru amuvugaho agaragaza ko yoherejwe na captain Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, tariki ya 20/04/1994, aramwica. Ni amakuru kandi ahamya ko yagize uruhare mu iyicwa rya Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitire ya Butare, ndetse kandi ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abari abategetsi muri Butare.
Uyu murwanyi yari azwiho kuba yari afite amazina menshi, kuko bamwe bamuzi ku mazina ya Sibomana Stany, Julius Makoko, abandi bakaba bari bamuzi kuya Sibo Stany. Yari umunyamabanga mukuru wa FDLR mu rwego rwa politiki.
Umwirondoro we ugaragaza ko yavukiye muri komine Rukara mu cyahoze ari Perefegitire ya Kibungo mu 1964. Ubu ni mu karere ka Kayonza, mu ntara y’i Burasizuba bw’iki gihugu cy’u Rwanda.
Ubundi kandi, uyu Gakwerere yigezeho guhabwa kuyobora abasirikare bashya bitwaga “New Formula” biciye abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu hatandukanye muri Butare.