• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ibyo wa menya ku nterahamwe yari komeye yafashwe na m23 ikaba yahawe u Rwanda.

minebwenews by minebwenews
March 1, 2025
in World News
0
Ibyo wa menya ku nterahamwe yari komeye yafashwe na m23 ikaba yahawe u Rwanda.
116
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya ku nterahamwe yari komeye yafashwe na m23 ikaba yahawe u Rwanda.

You might also like

Ibyo wamenya kuri perezida Rajoelina wahunze akaba yagize n’icyo abivugaho

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

Lt.Gen.Bonyoni yajanwe mu cumba cy’indembe

Uyu munsi umutwe wa m23 wahaye ingabo z’u Rwanda umurwanyi ukomeye wari mu bayobozi ba FDLR uwo uyu mutwe uheruka gufatira ku rugamba bahanganyemo na FARDC mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/03/2025, nibwo iyi nterahamwe yitwa Ezekiel Gakwerere ifite ipeti rya Brigadier General yashyikirijwe ingabo z’u Rwanda (RDF).

Yinjiye mu Rwanda bayinyujije ku mupaka uhuza iki gihugu cy’u Rwanda na Congo, muri Rubavu. Akaba yazananye n’abandi barwanyi 12 ba FDLR bafatanwe nawe kurugamba, aho baje bambaye imyambaro y’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ( FARDC).

Uyu murwanyi wari ukomeye muri FDLR yavuze ko yari amaze igihe cyose uyu mutwe umaze ubayeho (mu mayaka 30).

Ubwo jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, Gakwerere yari afite ipeti rya Lieutenant, yari umwe mubasirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESo/Butare. Bivugwa ko yizerwaga cyane na captain Nizeyimana Ildephonse wari umwe mu bayobozi baryo bakuru.

Amakuru amuvugaho agaragaza ko yoherejwe na captain Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, tariki ya 20/04/1994, aramwica. Ni amakuru kandi ahamya ko yagize uruhare mu iyicwa rya Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitire ya Butare, ndetse kandi ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abari abategetsi muri Butare.

Uyu murwanyi yari azwiho kuba yari afite amazina menshi, kuko bamwe bamuzi ku mazina ya Sibomana Stany, Julius Makoko, abandi bakaba bari bamuzi kuya Sibo Stany. Yari umunyamabanga mukuru wa FDLR mu rwego rwa politiki.

Umwirondoro we ugaragaza ko yavukiye muri komine Rukara mu cyahoze ari Perefegitire ya Kibungo mu 1964. Ubu ni mu karere ka Kayonza, mu ntara y’i Burasizuba bw’iki gihugu cy’u Rwanda.

Ubundi kandi, uyu Gakwerere yigezeho guhabwa kuyobora abasirikare bashya bitwaga “New Formula” biciye abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu hatandukanye muri Butare.

Tags: FDLRM23U Rwanda
Share46Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ibyo wamenya kuri perezida Rajoelina wahunze akaba yagize n’icyo abivugaho

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

Perezida Rajoelina nyuma yo guhunga yagize icyo abivugaho Perezida wa Madagascar, Andry Rojoeline yatangarije abanyagihugu be ko adafite kwegura, anabasaba gukundana no gukunda igihugu cyabo kugira ngo cyekubamo...

Read moreDetails

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri

Ijambo Abarabu ryaciwe muri Misiri Ijambo Abarabu rigiye gukurwa mu izina ry'igihugu cya Misiri, aho ryari rimenyerewe cyane nka Repubulika y'Abarabu ya Misiri, nk'uko bikomeje gucikana kumbuga nkoranyambaga...

Read moreDetails

Lt.Gen.Bonyoni yajanwe mu cumba cy’indembe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Bonyoni yagejejwe mu bitaro aherekejwe bikomeye

Lt.Gen.Bonyoni yajanwe mu cumba cy'indembe Lieutenant General Alain Guillaume Bonyoni wahoze ari minisitiri w'intebe w'u Burundi, yamaze kujya muri "coma." Gen Guillaume Bonyoni yagiye muri coma nyuma y'iminsi...

Read moreDetails

Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu

Perezida wa Madagascar yahungiye mu kindi gihugu Perezida Andry Rojoeline wa Madagascar yahungiye mu gihugu cy'u Bufaransa, nyuma yo kweguzwa n'umutwe wa basirikare witwa CAPSAT. Mu ijoro ryo...

Read moreDetails

Ibyari inzozi kuri Israel na Hamas bigiye kuba impamo

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyari inzozi kuri Israel na Hamas  bigiye kuba impamo

Ibyari inzozi kuri Israel na Hamas bigiye kuba impamo Leta ya Israel n'umutwe wa Hamas umaze igihe iwugabaho ibitero karahabutaka, bigiye guhurira i Sharm muri Misiri, maze bitere...

Read moreDetails
Next Post
Dr.Kanyiki wahawe umwanya ukomeye muri AFC ni muntu ki?

Dr.Kanyiki wahawe umwanya ukomeye muri AFC ni muntu ki?

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?