Ibyo wa menya ku ruganda rwa mbere rw’Amata y’ifu rwa funguwe mu gihugu cy’u Rwanda.
Iki gikorwa cyo gufungura uruganda rw’Amata y’ifu rwa mbere mu Rwanda, cyafunguwe ahar’ejo tariki ya 24/07/2024, i Nyagatare ahahereye icyicaro cy’uruganda rwa Inyange Industries, nk’uko byatangajwe n’igitangaza makuru cya Radio 10, cyandikirwa i Rwanda.
Iki gitangaza makuru cyanatangaje ko mu gufungura uru ruganda ku mugaragaro, byakozwe na minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.
Uru ruganda rukaba rubaye urwa mbere rubayeho mu Rwanda. Ruzajya rutunganya toni 50 z’amata y’ifu ku munsi, naho amata yakamwe, ruzajya rushobora gutunganya litiro ibihumbi 500.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, yavuze ko uru ruganda ko ruteganya kuzagirana isoko n’ikigo gishinzwe ibiribwa muri Afrika cya AIF(Africa Improved Foods).
Nanone kandi 80% y’umusaruro w’uru ruganda nyarwanda rw’amata y’ifu rwa mbere mu Rwanda, bizajya byoherezwa hanze y’u Rwanda mu bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda mu karere ka Afrika y’iburasizuba ndetse no mu isoko rusange rya COMESA, no mu bihugu by’Abarabu, ahasanzwe hari isoko rinini ry’amata y’ifu.
James Biseruka, usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Ingange Industries, yabwiye itangaza makuru mu Rwanda ko uru ruhanda ruzazanira abaturage impinduka zikomeye.
Avuga ko “mbere na mbere ruzazamura ingano y’umusaruro utunganwa na Inyange ugere hafi kuri litiro zingana na miliyoni imwe.”
Uru ruganda rw’Amata y’ifu rw’uzuye rutwaye miliyoni 54 z’amadolari y’Amerika. Rukaba rumaze gutanga imirimo ku bantu barenga 270, aho kandi rwitezweho kuzamura imibereho y’aborozi bo mu Ntara y’iburasizuba.
MCN.