Ibyo wa menya kubayobozi bashya m23 yashyizeho bashinzwe imari.
Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo n’umutwe wa m23 ndetse n’uwa Twirwaneho n’indi ryashyizeho abayobozi bashya bazafasha kugenzura imari.
Ni abayobozi bivugwa ko bazafasha kugenzura imari rusange, imisoro, ishoramari no kugenzura ibijyanye n’inguzanyo.
Ibi bikaba bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka ejo ku wa gatatu tariki ya 19/03/2025.
Iri tangazo rikaba rivuga ko uwitwa Mugisha Robert yagizwe umuyobozi mukuru w’imari, aho yungirijwe n’abandi babiri barimo Kilo Buhunda ushyinzwe umutekano Rusange n’imisoro.
Mugisha kandi azungirizwa na Fanny Kaj Kayemb wagizwe umuyobozi mukuru w’imari wungirije ushinzwe ibijyanye no kugenzura inguzanyo ndetse n’ishoramari.
Iri tangazo rimenyesha aya makuru, riteweho umukono na perezida Bertrand Bisimwa w’u mutwe wa m23 n’umuhuza bikorwa wa AFC Corneille Nangaa, rinagaragaza ko ibyo byemezo bihita bitangira gukurikizwa.
Iri huriro rya AFC ribarizwamo n’umutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho, ryakomeje gushyira abayobozi mu myamya, bashyizwe kuyobora mu bice uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Ababye-kongo wigaruriye.
Kuko ku wa 5/02/2025, iri huriro rya AFC ryashyizeho abayobozi b’intara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo n’abayobozi b’umujyi wa Goma.
Icyo gihe watangaje ko Bahati Musanga yagizwe guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yungirijwe na Manzi Willy wagizwe visi guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushyinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi n’amategeko.
Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrack yagizwe visi guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushyinzwe ubukungu, imari n’iterambere.
Nyuma yo gufata umujyi wa Bukavu wo muri Kivu y’Amajyepfo na bwo iri huriro ryahise rishyiraho abayobozi b’iyo ntara.
Guverineri w’iyi ntara ya Kivu y’Epfo yagizwe Birato Rwihimba Emmanuel, yungiizwa na Dunia Masumbuko Bwenge wagizwe guverineri wungirije ushinzwe politiki, ubuyobozi n’amategeko ndetse na Bushinge Gasinzira Juvenal wagizwe guverineri wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.