Ibyo wa menya kuri Jenerali Makanika, intwari idasanzwe mu Banyamulenge.
Jenerali Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika, intwari muri Congo, by’umwihariko mu Banyamulenge; urupfu rwe rwemejwe n’Ubuyobozi bwa Twirwaneho yarabereye umuyobozi mukuru mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 21/02/2025.
Byari mu itangazo ubu buyobozi bwa Twirwaneho bwashyize hanze, rigamije kumenyesha Abanyamulenge n’inshuti zabo ko intwari yabo yataburutse.
Muri iryo tangazo, Twirwaneho yavuze ko Jenerali Rukunda yahitanywe n’igitero FARDC yagabye ikoresheje indege itagira umupilote, izwi nka drone.
Rigaragaza ko yarari i Gakangala mu Minembwe, kandi ko n’iriya drone yaturutse i Kisangani ku cyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Leta ya Kinshasa, irebwa na Lt.Gen. Pacifique Masunzu.
Nyuma y’urupfu rwa Makanika, imiryango myinshi n’amahuriro ahuza Abanyamulenge yagiye itangazo akababaro irimo kubera urupfu rwa Jenerali Makanika bemeza ko ari intwari yaguye ku rugamba rwo kurengera ubwoko bwabo bwicwa na Leta y’iki gihugu(RDC ), aho ibaziza uko baremwe.
Uyu musirikare yavuye mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, afite ipeti rya Colonel ajya ahatuwe n’Abanyamulenge hazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, avuga ko agiye kurwanira ubwoko bwe bwicwaga.
Kuva mu mwaka w’2017 kugeza uyu munsi hagiye haba imirwano hagati ya Twirwaneho n’ingabo za RDC mu misozi ya Fizi na Mwenga, ndetse n’iya Uvira.
Rero, mu minsi mike ishize, Jenerali Makanika uvuga ko arwanya ubwicyanyi n’akarengane gakorerwa Abanyamulenge muri RDC, yumvikanye atangaza ko yashyigikira uwo ari we wese, urwanira ukubaho kwabo, harimo n’umutwe wa M23, urwanira uburenganzira bw’abicwa kubera ubwoko bwabo.
Minembwe.com yamenye ko kiriya gitero cya drone cyahitanye ubuzima bwa Makanika cyabaye ahagana saa yine za mu gitondo ku wa Gatatu.
Makanika uwo ari we:
Bivugwa ko yari umubyeyi ufite abana n’umugore umwe . Yakundaga gusenga no gutaramira Imana; ndetse yakundaga nokuba mu magurupe y’abanyamasengesho, kuko nawe yarabikoraga kandi neza. Umwe yabwiye Minembwe.com ko yagiraga n’impano yo kubona ibihishwe, ariko ntabyinshi yabivuzeho.
Makanika yavugaga ko atuye mu Minembwe kandi ibirindiro bikuru bya Twirwaneho biri ahitwa mu Bijabo.
Iyi ntwari idasanzwe mu Banyamulenge, yinjiye igisirikare mu Nkotanyi mu Rwanda mu 1994. Ubwo izi ngabo z’u Rwanda zatabaraga Abanyamulenge bicwaga n’ingabo za perezida Mobutu mu 1996, nawe yaratabaye bararwana kugeza babohoje Zaïre yose, iyaje kwitwa Congo.
Rukunda Michel ni Umunyamulenge wabaye umusirikare wa Congo afite ipeti rya Colonel, yakivuyemo mu 2020 atorotse aho yakoreraga muri teritware ya Walikale muri Kivu Yaruguru, nk’uko byemejwe n’igisirikare icyo gihe.
Ubwo yari amaze kugera mu bice by’i Ndondo ya Bijombo, yavuze ko yavuye mu gisirikare ngo aje “gufasha kurengera ubwoko bwabo bwari bukomeje kwicwa” mu gace ka Minembwe.
Yumvikanye kenshi anenga igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kunanirwa kurengera Abanyamulenge akanashinja ingabo z’iki gihugu gufasha imitwe y’abarwanyi bo mu moko y’Abapfulero, Abanyindu n’Ababembe kwibasira Abanyamulenge.
Muri ririya tangazo rya Twirwaneho ryemeza urupfu rwa Jenerali Makanika, hari aho rivuga ko “mu maraso ya Jenerali Makanika hazavuka ba Makanika benshi, kandi ko ibyo kwirwanaho yaharaniye bitaza sozwa Abanyamulenge bataragera ku mahoro arambye.”
Tubibutsa ko nyuma y’iminsi itatu gusa, Makanika atabarutse, Twirwaneho yafashe komine ya Minembwe, ifata kandi n’ibigo bya gisirikare bikomeye birimo n’uko uyu munsi yabohoje agace ka Mikenke karimo ibirindiro bikomeye by’i ngabo za FARDC.
