Leta ya Tshisekedi yateguye gutakambira Imana ku ntambara igeze muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ni igikorwa cyateguwe na minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, aho yateguje amadini yose muri iki gihugu ko agomba gusabira imbaraga Fardc na Wazalendo kugira ngo batsinde umutwe wa M23.
Ibi bikaba bikubiye mu itangazo uyu minisitiri w’ubutabera yashyize hanze ku wa mbere tariki ya 20/01/2025, rivuga ko iryo sengesho rigomba kuba ku ya 09/02/2025 imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Mutamba avuga ko muri icyo gihe hazabaho gukusanya inkunga mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo na Wazalendo, no kubashyira mu biganza by’Imana.
Yasabye Abanye-Kongo guhagurukana n’iyonka mu rwego rwo kugira ngo bazitabire iryo sengesho kuko aho intambara igeze hasaba gutakamba kwa buri wese.
Ikindi bwana Mutamba yavuze, ngo iryo sengesho rigamije kugira ngo Abanye-kongo bose babe umwe, kandi ko amadini yose ategetswe kurikora mu nyungu zo gushakira amahoro n’umutekano iki gihugu n’abagituye.
Ibi bipanzwe mu gihe intambara igikomeje muri Kivu y’Amajy’epfo, hagati ya M23 n’ingabo za RDC zifashwa n’iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro igizwe na Wazalendo na FDLR.
Nyamara umutwe wa M23 ukaba urimo kwagura ibice ugenzura, aho wanafashe Minova, Nyabibwe n’ibindi bice byo muri teritware ya Kalehe.