Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Ibyo wa menya kuri Maj.Gen. Makenga uri gukora ibyari byarananiye abandi muri RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 16, 2025
in History
0
Ibyo wa menya kuri Maj.Gen. Makenga uri gukora ibyari byarananiye abandi muri RDC.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya kuri Maj.Gen. Makenga uri gukora ibyari byarananiye abandi muri RDC.

You might also like

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

Kabila yababajwe n’urupfu rwa Gen.Sikatende agira n’icyo aruvugaho.

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Twagarutse ku buzima bwa Jenerali-Majoro Sultan Makenga uyoboye umutwe w’ingabo zo mu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, aho usobanura ko uzaruhuka washyize akadomo kanyuma ubutegetsi bwa Tshisekedi..

Mu byumweru bitatu bishize, abarwanyi bayobowe na Jenerali Makenga bafashe umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu Yaruguru. Uyu munsi naho bigaruriye umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nta gushidikanya, igice kinini cy’u Burasirazuba bwa RDC kiyobowe n’aba barwanyi bayobowe na Jenerali Sultan Makenga.

Uyu musirikare w’indwanyi ikomeye, yabonye izuba mu mwaka w’ 1973, akaba yaravukiye i Nyanzale muri teritware ya Masisi, nk’uko bigaragara mubyo yagiye asobanurira itangaza makuru; avuka mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Congo.

Yinjiye igisirikare afite imyaka 17, ajya mu mutwe w’inyeshyamba wa Rwandan Patriotic Front (RPF-Inkotanyi), uyu mutwe warwanyaga ihohoterwa rikaze ryakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, kuko icyo gihe muri iki gihugu ubutegetsi bwari bugizwe n’Abahutu.

FPR inkotanyi yarwanye urugamba n’ingabo za Leta y’u Rwanda, izitsinda mu 1994, ubwo Abahutu b’abahezanguni bishe Abatutsi babarirwa muri miliyoni imwe isaga, n’Abahutu batari bashyigikiye ubwo bwicanyi.

Mu kiganiro Jenerali Makenga yagiranye n’itangaza makuru mu mwaka w’ 2013, yagize ati: “Ubuzima bwanjye ni intambara, amashuri yanjye ni intambara, ururimi rwanjye n’intambara. Ariko nubaha amahoro.”

Ubwo Makenga yari akiri mu gisirikare cya RPF inkotanyi yageze ku ipeti rya serija ndetse akaba yarageze aho yungiriza paratuni kamanda, bivuze ko yari parutuni sajenti.

Bivugwa ko yari umuhanga mu gutega ibico bizwi nka “ambush,” umwe mubarwananye na Makenga niko yabwiye itangaza makuru.

Avuga ko kuba Makenga atarazi indimi nk’igifaransa n’icyo gereza byamubereye imbogamizi ntiyakomeza kuzamuka mu mapeti, ariko ko yari indwanyi idasanzwe.

Makenga azwiho kuba umugabo uvuga make.

Mu 1997, yari mu nyeshamba z’Abanye-kongo zo mu mutwe wa AFDL zafashijwe n’ingabo z’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bwa perezida Mobutu muri Zaïre. Zari ziyobowe na Laurent Desire Kabila wahise afata ubutegetsi ahindura n’izina ry’iki gihugu acyita Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Makenga yaje gushwana n’abayobozi bamukuriye, arafungwa aho yafungiwe ku kirwa cya Iwawa.

Mu 1998, hadutse intambara muri RDC, havuka umutwe wa RCD uhangana n’ubutegetsi bwa Kabila, nibwo Maj Gen Sultan Makenga yafunguwe yoherezwa kurugamba.

Uko imyaka yagiye ishira, Makenga yagiye amenyekana nk’umurwayi kabuhariwe uzi kuyobora ingabo ku rugamba.

Kimweho, muri RDC kwanga ubwoko bw’Abatutsi byagiye bigenda bifata intera, kandi bagahohoterwa bikomeye, cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Makenga ari mubafashe umukingi mu nini muri ubwo bwoko bw’Abatutsi gushinja ubutegetsi bw’i Kinshasa kugambanira abasirikare ba b’Abatutsi, hari aho yigeze kubwira itangaza makuru ati: “Kabila yari umunya-politiki, njye si ndi we. Ndi umusirikare, kandi ururimi nzi ni urw’imbunda. Benewacu ubutegetsi bwa Kabila burabgambanira bakicwa.”

Mu 2001 Laurent Kabila yiciwe mu biro bye n’umusirikare muto wamurindaga asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabange.

Ku butegetsi bwa Joseph Kabila, imirwano hagati ya RDC n’ingabo za RDC, yararangiye ubwo hari mu 2003, habaye kumvika binyuze mu biganiro. Abari inyeshamba bashyirwa mu ngabo z’iki gihugu, mu gikorwa cyiswe “mixage et brassage, nyuma habaho n’amasezerano ya Leta n’inyeshamba mu 2009.

Iminsi yacanyemo, Makenga n’abandi baje kuva mu ngabo za leta ya Joseph, batangiza umutwe wa M23 bashinja Joseph Kabila kutubahiriza amasezerano ya 2009 yagiranye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CENDP, icyo gihe zari ziyobowe na Gen Laurent Nkunda.

Makenga yarwanye intambara nyinshi muri RDC, ariko hari ubwo yaje gushinjwa ibyaha by’intambara ndetse Amerika imushyiriraho ibihano imushinja “kwinjiza abana mu gisirikare,” ariko Makenga yaje kuvuga ko ibyo birego ko nta shingiro bifite.

Nyuma abarwanyi bari bayobowe na Jenerali Sultan Makenga bafashe umujyi wa Goma mu 2013, bawumaramo iminsi 10 gusa. Uyu mutwe wa M23 waje kuraswa n’ihuriro ry’ingabo z’ibihugu byo mu karere n’iza ONU ucikamo kabiri. Igice kimwe cya Makenga guhungira muri Uganda, ikindi cya Jenerali Bosco Ntaganda gihungira mu Rwanda, uyu yishyikirije ambasade ya Amerika i Kigali.

Nyuma y’imyaka umunani, mu 2021, Makenga na bagenzi be bongeye kugaruka muri RDC. Intambara zongera kurota zihereye i Canzu muri Rutshuru hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Hagataho, amasezerano yo guhagarika intambara hagati y’impande zirwana ntiyubahirijwe, buri ruhande rushinja urundi kuyarengaho.

Kuva icyo gihe Makenga si kenshi yagiye aboneka mu ruhame, akenshi ibya M23 abirekera umuvugizi, cyangwa se Corneille Nangaa.

Rimwe Sultan Makenga yavuze ko intambara arwana ari ukugira ngo abana be batatu, ngo umunsi umwe bazagire ahazaza heza muri iki gihugu.

Yagize ati: “Sinkwiye kuboneka nk’umugabo udashaka amahoro. Mfite umutima, mfite umuryango n’abantu nitayeho.”

Tags: AbatutsiIndwanyiM23MakengaRdc
Share39Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo. Felix Ntezeyombi wafunguye YouTube Chanel nshya iyo yahaye izina rya CNTR (Congo nshya Tv and radio), ni Umunyamulenge washatse kugira umusanzu...

Read moreDetails

Kabila yababajwe n’urupfu rwa Gen.Sikatende agira n’icyo aruvugaho.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Kabila yababajwe n'urupfu rwa Gen.Sikatende agira n'icyo aruvugaho. Joseph Kabila Kabange wabaye umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashenguwe n'urupfu rwa general Sikatende uheruka gupfira muri...

Read moreDetails

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe. General Sikatende Dieudonne wari uzwi cyane ku izina rya Mutupeke munyeshyamba za Mai Mai i Lulenge muri teritware ya Fizi mu...

Read moreDetails

Umukozi w’Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde?

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Umukozi w’Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde?

Umukozi w'Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde? Pasiteri Antoine Rutayisire ni umwe mu bakozi b'Imana bamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, azwi cyane...

Read moreDetails

Bidasubirwaho amasengesho y’abanyeshuri bo mu Bibogobogo arashubijwe.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Mu Bibogobogo bongeye kugarurirwa icyizere ko abanyeshuri baho bashobora gukora dissertation, menya impamvu.

Bidasubirwaho amasengesho y'abanyeshuri bo mu Bibogobogo arasubijwe. Abanya-Bibogobogo, yaba abanyeshuri n'ababyeyi babo, barahimbaza Imana nyuma y'uko inspecteur w'amashuri amaze kugeza ibizamini bizwi nka dissertation mu Bibogobogo, by'abanyeshuri bo...

Read moreDetails
Next Post
Uko byifashe i Bukavu kuri iki Cyumweru tariki ya 16/02/2025.

M23 yakiranywe urugwiro n'Abanya-Bukavu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?