Ibyo wa menya kuri pasika yizihijwe mu Bibogobogo.
Mu Bibogobogo abakristo baho bizihije pasika, babwibwa ko Yesu atakiri mu mva hubwo ko ari mu zima.
Ku mugoroba wo ku wa gatanu w’iki cyumweru ni bwo mu Bibogobogo batangiye igiterane cya Pasika, baza kuyisoza uyu munsi ku cyumweru tariki ya 20/04/2025.
Iyi pasika ikaba yarimo ibera mu itorero rya 37ème CADC riherereye mu muhana munini wa Bibogobogo uzwi nka centre yaka gace.
Aka gace ka Bibogobogo ni agace kagizwe n’imihana irenga 10, kakaba kari mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Baraka muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gukora iyi pasika yabereye aha muri centre ya Bibogobogo, hihuje amakanisa abiri, irya Eglise Vivante na 37 CADC ari nayo yakiriye iki giterane.
Uwabwirije uyu munsi ku cyumweru ni pasiteri Simeon Semwema wo muri Eglise Vivante.
Mu kubwiriza yabwiye abakristo ko Yesu atakiri mu mva hubwo ko ari muzima.
Yagize ati: “Yesu ntiyapfuye ni muzima.”
Yashimangiye ibi avuga ko Yesu atakiri mu mva hubwo ko yicaye iburyo bwa se.”
Ni nyuma y’aho yari yasomye mu gitabo cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 28:5-6, hagira hati: “Ariko Maraika abwira abagore ati ‘Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe. Ntari hano yazutse nk’uko yavuze, ni muze murebe aho umwami yari aryamye.”
Umvugabutumwa yasabye abakristo kutagira ubwoba bwo gutinya icyo ari cyo cyose, kuko umwami wacu Yesu ari muzima, kandi ko azatuzurira n’abacu bapfuye.
Hafashwe n’amashusho agaragaza ko abari muri uwo mukutano bari gukurikira ibirimo kuwukorerwamo, yaba indirimbo n’ijambo ry’Imana.
Ni amashusho kandi agaragaza ko abari muri uwo mukutano batari bake.

Uyu mukutano wakozwe nyuma y’aho muri iki gice hari agahenge ka mahoro.
Ibitero by’ihuriro rya Wazalendo rigizwe na Mai Mai na FDLR, ibyo iri huriro rikunze kugaba ku Banyamulenge bo muri aka gace biheruka hagati mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Icyo gihe byaje gusubizwa inyuma n’Abanyamulenge birwanaho bo muri iki gice cya Bibogobogo.
Nubwo iki gice kikiri mu biganza by’ingabo za Congo, ariko ntibibuza ko Abanyamulenge bagituye bagabwagaho ibitero byari riya huriro ry’imitwe ya Wazalendo na FDLR ikorana byahafi na Leta y’i Kinshasa.