Ibyo bavuga kuri perezida Ibrahim Traoré akunzwe cyane muri Afrika no ku Isi.
Perezida Ibrahim Traoré uyoboye Burkina Faso umaze kubaka izina nk’umukuru w’igihugu ukunzwe cyane kandi ukunda Afrika akaba agamije kubohora igihugu cye icyo abona nk’ubukoroni bw’iki gihe bw’ibihugu by’u Burengerazuba bw’Isi.
Amagombo avuga y’umvikana muri Afrika yose no hanze yayo, aho abamushigikiye babona ko ari kugera mu kirenge cy’intwari za Afrika nka Thomas Sankara na we wa Burkina Faso uwo benshi bitaga Che Guevara wa Afrika n’abandi.
Umwe mushakashatsi wo mu kigo Control Risks yabwiye itangazamakuru ko “Traoré, izina rye rimaze kimomo(kugagara) mu Isi.”
Yavuze kandi ko ibyo Traoré akunze kuvuga birebana n’ibihe isi irimo kunyuramo muri iki gihe, aho abanyafrika benshi banenga imibanire ya Afrika n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, bakanibaza uko umugabane nk’uyu ukize cyane ku mutungo kamere ariko abawuturiye bakaba bakiri mu bukene bukabije!
Traoré yafashe ubutegetsi muri Burkina Faso mu mwaka wa 2022, nyuma yo gukubita Coup d’etat, aho yanahise acana umubano n’ibindi bihugu maze arema ubucuti n’u Burusiya, harimo ko yagiranye nabwo umubano mu byagisirikare, anatangira politiki y’ubukungu isa n’iy’u Burusiya.
Impindura matwara ya Traoré yubakiye kukuzamura igihugu cye ashingiye ku mutungo kamere wacyo. Ubutegetsi bwe kandi burimo kubaka inganda zitunganya zahabu no gushyiraho ububiko bwazo, ikintu cya mbere mu mateka y’iki gihugu.
Ariko kompanyi zo mu bihugu by’i burengerazuba zo zirimo guhura n’ibihe bikomeye, nka kompanyi Sarama Resources yo muri Australia irimo kurega Leta ya Burkina Faso nyuma y’aho iyambuye uburenganzira bwo gukorera kubutaka bwayo.
Hari n’izindi kompanyi zikomeye yagiye yangira gukorera mu gihugu cye, bityo umwe mu bashakashatsi witwa Enock Randy wo mu kigo cya Institute for security studies cyo muri Afrika y’Epfo, yahise abwira itangazamakuru ko impindura matwara za Traoré zongerega ugukundwa kwe muri Afrika.
Yagize ati: “Ubu ashobora kuba ari we perezida ukunzwe cyane muri Afrika.”
Mu gihe bwana Baverly Ochieng nawe avuga kandi ko Traoré yabonywe n’Abanyafrika mu nama y’ u Burusiya n’abategetsi bo muri Afrika mu 2023 abwira bagenzi be ba Afrika ngo bareke kuba “nk’ibikinisho bibyinishwa imbyino yose abakoloni bacuranze.”
Iryo jambo rye ryasubiwemo cyane n’ibinyamakuru mu Burusiya, byagize uruhare runini mu kugaragaza isura nziza ya Traoré nk’umuntu ukunda Afrika.
Beverly akavuga ko kubera ibyakomeje kuririmbwa kuri Traoré, byatumye isura ye ikwira henshi ku Isi, harimo no mu Banyamerika bakomoka muri Afrika no mu bongereza babirabura, nk’uko yakomeje abivuga.
Gusa perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron we si umufana we , asobanura Traoré nk’umwe mu bashingira amagambo ye ku mpaka zimaze igihe kinini hagati y’ubwigenge n’ubukoloni.
Nyamara kandi nubwo Traoré akunzwe cyane ariko yananiwe kugera kubyo yiyemeje byo kurandura umutwe witwaje intwaro wiyitirira idini rya Islam umaze imyaka 10 utera impagarara n’ivangura, ndetse ubu wagukiye no mu gihugu cya Benin.
Ikindi anengwa ni uko ubutegetsi bwe bwibasiye cyane abatavuga rumwe na bwo, itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta kandi buhana cyane ababunenga barimo abaganga n’abacamanza, kuko bubohereza kurugamba kurwanya abarwanyi buriya mutwe wiyitirira idini rya Islam.
Aho Traoré atandukaniye na Thomas Sankara wishwe mu 1987, ni uko abamushigikiye bashimaga ubunyangamugayo bwe no kutikunda.
Sankara yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho icyo gihe, afite imyaka 33, maze igihugu cyose kimuba inyuma mu ntero ivuga ngo “igihugu cyangwa urupfu, tuzatsinda.” Yishwe nyuma y’imyaka ine yaramaze ku butegetsi mu yindi Coup d’etat yasubije umubano mwiza n’u Bufaransa kugeza Traoré afashe ubutegetsi.
Umwe mu basesenguzi ku by’umutekano, Kwesi Aning wo muri Ghana, yavuze ko ugukundwa kwa Traoré gusobanuye impinduka zikomeye muri Politiki zirimo kuba muri Afrika by’umwihariko Afrika y’i Burasizuba.
Ubushakashatsi bwakozwe na Afrobarometer mu 2024 mu bihugu 39 byo muri Afrika bwerekanye ko ugusubira inyuma mu gushyigikira demokarasi, nubwo ari yo ikiri imbere mu buryo bw’imitekerereze bwifuzwa.
Ati: “Demokarasi yananiwe guha icyizere urubyiruko. Ntabwo yahaye urubyiruko imirimo cyangwa uburezi n’ubuzima byiza.”
Asobanura ko Traoré arimo gutanga andi mahitamo ari na ko agarura intekerezo z’ibihe bibiri by’ingenzi.
Avuga kandi ko Traoré atanga inshusho itandukanye cyane n’iya bamwe mu bategetsi b’ibihugu bya Afrika bagorwa no gutambuka ariko bakagundira ubutegetsi biba amatora, nk’uko Aning abivuga.
Ati: “Traoré yifitiye icyizere, n’isura ifunguye cyane, n’inseko. Ni umuntu w’ijambo ry’imbaraga, kandi yiyerekana nk’umugabo w’abantu.
Mu minsi mike ishize Bank y’isi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI/IMF), byatangaje amakuru meza kuri Burkina Faso, aho byatangaje ko ubukungu bwa Burkina Faso bwifashe neza, kandi ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwateye intambwe mubyo bwinjiza, mu kugabanya imishahara y’abakozi , no gushora mu burezi, ubuzima no gufasha abakene.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Gen. Langley, ari mubanenze Captain Ibrahim Traoré, ni mu gihe yatangaje mu mpera z’ukwezi kwa kane ko Traoré akoresha zahabu y’igihugu cye mu kurinda ubutegetsi bwe aho kuyikoresha mu nyungu z’igihugu.
Ibi byabonywe nk’aho Amerika ibona ko u Burusiya ingabo zabwo zirinda Traoré, nabwo bigahabwa umugabane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Burkina Faso.
Ibyavuzwe na General Langley mu nteko ishinga amategeko ya Amerika, bybabaje abashyigikiye Traoré babifashe nko guhindanya isura y’intwari yabo.
Ariko ibi byarushijeho kuba bibi nyuma y’aho ubutegetsi bwa Captain Ibrahim Traoré bwaburijemo coup d’etat buvuga ko abayiteguye babiteguriye muri Côte D’Ivoire, aho Gen Landly yari yakoreye uruzinduko, nubwo icyo gihugu cyabiteye utwatsi.
Nyuma habaye imyigaragambyo, yo kwa magana abakoloni n’ibikoresho byabo ngo bashaka gukuraho Captain Ibrahim Traoré.
Ni bwo Traoré yahise aja kuri Twitter arandika ati: “Nshimiye abakoze imyigaragambyo yo kwa magana abakoloni, dusangiye ibitekerezo, hamwe twese tuzatsinda bagashaka buhake n’abakoroni tugire Afrika yigenga, y’ishema n’agaciro.”
Bizwi ko iyo myigaragambyo, usibye kuba yarakorewe i Ouagadougou muri Burkina Faso yanabereye kandi no mu mahanga nk’i Londre mu Bwongereza n’ahandi.