Ibyo wa menya kuri peteroli yavuzwe mu gihugu cya Uganda.
Ni byatangajwe na minisitiri w’ingufu muri Uganda, aho yatangaje ko muri iki gihugu hari utundi duce twaketswe kuba twoba turimo peteroli nyuma yuko yari yabonetse mu kibaya giherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu kiri hafi n’umupaka wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iyi yari yabonetse muri icyo kibaya, byavuzwe ko ibarirwa mu tugunguru miliyari 6.5. Ariko bikavugwa ko yabonetse mu myaka 20 ishize, binateganijwe kandi ko izatangira gucukurwa mu mwaka utaha.
Uyu minisitiri w’ingufu muri Uganda, Ruth Nankabarirwa, yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru i Kampala ko abahanga mu byerekeye iby’ubutaka barimo gushakisha peteroli mu karere k’amajyaruguru n’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda ahitwa Moroto.
Yavuze kandi ko Uganda ifite uturere tugera kuri dutanu dukekwamo peteroli. Kamwe muri utwo kamaze kwemezwa, ubu hagezweho utu tubiri abahanga batangiyemo imirimo y’ubushakashatsi.
MCN.