Ibyo wa menya kuri raporo nshya y’umuryango w’Abibumbye igaragaza ububugome bw’Ingabo za Kinshasa n’abategetsi baho.
Impuguke z’u muryango w’Abibumbye muri raporo nshya ziheruka gushyira hanze, zayigaragajemo ko abategetsi ba Congo bakwirakwiza amakuru asa naho ashaka gutesha agaciro u Rwanda n’umutwe wa M23.
Intambara ishamiranyije umutwe wa M23 n’ingabo za RDC aho zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’i Burayi, muri iyi raporo u ruhande rwa Leta rwagaragaye ko rutesha agaciro urwo bahanganye no gukwirakwiza amakuru y’impuha.
Ni raporo yasohotse ku ya 27/12/2024, ishingiye ku makuru yavuye mu bufatanye buri hagati y’Ingabo za MONUSCO na FARDC ndetse na Guverinoma ya Kinshasa. Icyakoze ubwo bufatanye butera kwibaza niba ayo makuru ari ayo kwizerwa, kubera ko MONUSCO inshingano zayo zishingiye ku kurengera abaturage, ariko ikaba ishinjwa gushigikira byimazeyo Leta ya Kinshasa itanga intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ku mitwe ishinjwa guhungabanya umutekano w’abaturage mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Byongeye kandi, raporo ntiyaretse kuvuga ku buhamya bwatanzwe n’Abanyamuryango ba M23 aho bushimangira ibikorwa bibi bigaragara mu bufatanye bwa MONUSCO na FARDC mu guhungabanya umutekano w’abaturage muri iki gihugu.
Impuguke z’u muryango w’Abibumbye zanagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bamwe mu barwanyi bo muri uwo mutwe bagiye binjizwa mu matsinda atandukanye y’ingabo za RDC, kandi abategetsi b’i Kinshasa bakagaragaza ko abo barwanyi batakibaho.
Iyi raporo yanavuze ku bihuha byakwirakwijwe na Leta ya Kinshasa aho yavugaga ko umutwe wa M23 ukorana byahafi n’umutwe wa ADF, kandi uyu mutwe wa M23 urwanya uriya mutwe w’iterabwoba, usibye nibyo M23 yahakanye ubwo bufatanye yivuye inyuma mu byegeranyo yagiye ishyirahanze mu bihe bitandukanye.
Nanone kandi muri iyi raporo nshya, impuguke z’u muryango w’Abibumbye zagaragaje uruhare rw’abacanshuro b’i Burayi, abarenga 1.600 muri bo bakaba barwana ku ruhande rwa Leta, mu gihe imiryango mpuzamahanga irimo n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe ibuza ibihugu binyamuryango gukoresha abacanshuro mu ntambara.
Ibyo bibaye mu gihe perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari aheruka kunenga impunguke z’u muryango w’Abibumbye kutagira icyo zikora mugihe zibona ihohoterwa rikorerwa abaturage bamwe muri RDC kandi rigakorwa n’abategetsi ba Kinshasa n’abafatanya bikorwa babo ariko ziriya mpuguke za LONI zigakomeza kurebera.
Yashimangiye kandi ko M23 atari umutwe w’iterabwoba, hubwo ko ari umutwe wa politiki ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo. Perezida Kagame yakomeje avuga ko iri tsinda ryorohereje gutahuka kw’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara, ndetse rikarinda ibikorwa remezo byabo.