Ibyo wa menya kuri toni 33 z’imiti n’ibikoresho RDC yahawe.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatanze toni 33.5 z’imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi, bihabwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Igihugu kirimo abanduye benshi ubushita bw’inkende.
Ni bikoresho iri shami ryahaye iki gihugu cya RDC ku wa gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 20/09/2024. Amakuru akavuga ko bibaye ku nshuro ya mbere mu kohereza ubu bwoko bw’iyi miti kandi ikoherezwa ari miyinshi muri uyu mwaka.
Mu byumweru bibiri bishyize, nibwo kandi iri shami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryari riheruka guha iki gihugu toni 14 zaje ku nshuro ya mbere z’ibikoresho byihutirwa, mu rwego rwo gushyigikira ingamba zo gukumira no kurwanya indwara ndetse n’ubuvuzi mu rwego rw’iki cyorezo kiriho. Iri shami rya OMS rya natangaje ko ‘ibyo bikoresho bizagira uruhare runini mu gutanga serivisi zo gukumira no kuvura indwara muri iki gihugu mu mezi atatu ari imbere.
Ndetse kandi iri shami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryanagaragaje ko RDC yihariye ngo kuko ifite 90% by’abantu bamaze kwa ndura icyorezo cy’ubushita. Tubibutsa ko iki cyorezo ko kimaze kugaragara mu Bihugu bya Afrika 14 aho n’abantu 30.000 bacyanduye.
MCN.