Ibyo wa menya kuri Tshisekedi wiriwe i Kampala ejo hashize, uyu munsi akaba ari i Bujumbura.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yamaze kugera i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nyuma yuko yari avuye muruzinduko i Kampala muri Uganda.
Ahar’ejo tariki ya 30/10/2024, nibwo perezida Félix Tshisekedi yari i Kampala muri Uganda, aho yanagiranye ibiganiro na mugenzi we Yoweli Kaguta Museveni.
Ibiganiro byabo byabaye mu muhezo, bikaba byari banze ku mutekano muke w’u Burasirazuba bwa RDC n’uwakarere.
Aba bakuru b’ibihugu byombi, banaganiriye kandi kubikorwa byagisirikare bihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi, FARDC na UPDF mu guhangana n’inyeshamba za ADF zifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma y’uru ruzinduko, Tshisekedi yahise yerekeza i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, mu nama igira iya 23 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa COMESA.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, byemeje aya makuru. Ni mu gihe byatangaje ko perezida Félix Tshisekedi yageze i Bujumbura ku mugoroba wo ku wa gatatu, kandi ko yitabiriye inama yo kuri uyu wa kane tariki ya 31/10/2024.
Ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, perezida Félix Tshisekedi yakiriwe na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wanahawe inshingano zo kuyobora COMESA guhera kuri uyu wa kane.
Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, barimo perezida William Ruto wa Kenya, Andry Rajoelina wa Madagascar, Hakainde Hichilema wa Zambia na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari nacyo gihugu cyakiriye iyi nama ibaye ku nshuro ya 23.