• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 28, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Ibyo wamenya bitangaje kuri pyramids zo muri Misiri zimaze imyaka irenga ibihumbi bine ziriho kandi zigikomeye.

minebwenews by minebwenews
July 9, 2024
in sport & entertainment
0
Ibyo wamenya bitangaje kuri pyramids zo muri Misiri zimaze imyaka irenga ibihumbi bine ziriho kandi zigikomeye.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wamenya bitangaje kuri pyramids zo muri Misiri zimaze imyaka irenga ibihumbi bine ziriho kandi zigikomeye.

You might also like

Abanye-Congo Biteguye Umukino wogupfa nogukira Congo RDC vs Nigeria

Igitaramo cy’amateka: Stade yo mu Bufaransa Fally Ipupa yayujuje yose mbere y’uko igitaramo nyirizina kiba

Kitoko yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi ari mu mahanga

Ni zimwe mu nyubako za kera zikiriho kandi z’ubakanwe ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru.

Izi Pyramids uretse kuba ari nini mu bugari no mu burebure ngo zikoranye ubuhanga mu myubakire yo ku rwego ruhanitse. Pyramids zo mu Misiri zimaze imyaka ibihumbi bine ziriho kandi zigikomeye.

Gusa, ngo nubwo hubatswe nyinshi, ariko izizwi cyane kubera uburebure n’ubunini bwazo ni iz’ahitwa Giza.

Abanyamateka bemeza ko kubaka Pyramids mu Misiri ya kera byatangiye mu gihe abahanga bita Old Kingdom (ubwami bwa kera bwa Misiri) ndetse birakomeza kugeza mu mwaka w’ 2325 BC(Mbere ya Yesu).

Kwitegereza ukuntu inyubako zazo zireshya n’uko zikozwe bikwereka ukuntu Abami ba Misiri (Pharaons) bari ibihangange n’ukuntu bahaga ikuzo rikomeye cyane ndetse na nyuma y’urupfu rwabo bakazarihorana.

Uko umwami wa Misiri yafatwaga mu muryango w’Abanyamisiri.

Ahagana hagati mu bwami bwa kera bwa Misiri, iki gihugu cyateye imbere mu bukungu, ubuhanga n’igisirikare, abaturage barakungahaye cyane.

Umwami wa Misiri (Pharaoh) yafatwaga nk’umuhuza hagati y’abantu n’Imana w’Abanyamisiri.

Kubera iyi mpamvu byari mu nyungu za buri wese kwita ku mibereho myiza y’umwami yaba ariho ndetse na nyuma y’urupfu rwe.

Iyo umwami yapfaga, abaturage bemeraga ko yahindukaga Imana yapfuye ari yo Osiris, hanyuma uwimye Ingoma agahinduka Imana bitaga Horus, ababyabugeni bashushanyaga nk’ikinyoni gishinzwe kurinda Imana y’izuba bitaga Ra.

Rero izi Pyramids zari ingoro bashyinguragamo ba Pharaoh, kuba ziteye kuriya byerekanaga ko bashakaga ko roho y’umwami izazamuka ikajya mu ijuru guhura n’Imana y’izuba yitwa Ra.

Abanyamisiri bemeraga ko iyo umwami apfuye hari igice kimwe cya roho kiguma muriwe.

Mu rwego rwo kwita kuri iki gice Abanyamisiri bafataga umubiri w’umwami bakawumisha, bakawusiga ubugeni kandi bakawukikiza ibintu byose umwami yakenera mu buzima harimo imiringa ya zahabu, ibyo kurya, intebe ndetse n’amaturo asanzwe agenewe umwami.

Pyramids zabaye ahandi abantu bazaga guhera umwami icyubahiro kuko bemeraga ko atapfuye ahubwo hari aho ari mu buryo runaka.

Hari abashobora gutangazwa no kumenya ko iyo umwami yapfaga hari abagaragu be, abagore, ingabo n’abandi bemeraga kumuherekeza kugira ngo bazakomeze kumwitaho mu bundi buzima.

Muntangiriro z’igihe Misiri yategekwaga n’abami (2950 B.C), imva z’abami zabaga zicukuwe mu mabuye manini, zikagira ishusho y’umwiburungushure bitaga mastabas.

Izi mva ngo n’izo zabanjirije uyubakwa rya za Pyramids. Pyramid bivugwa ko ari iya kera ni iyo mu mwaka w’ 2630 B.C ikaba yarubatswe ahitwa Saqqara ku ngoma ya Djoser.

Nyuma bakomeje kubaka izindi pyramids zirushijeho kuba nini kandi ndende. Amateka avuga ko uwitwa Imhotep ariwe watumye hubakwa za pyramids ku bwinshi kandi zifite ubunini n’uburebure.

Bamwe bafata Imhotep nk’umwe mu bahanga Misiri ya kera yagize haba mu bw’ubatsi, mu buvuzi no mu kwandika. Nyuma y’urupfu rwe abaganga bamugize Imana yabo.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Djoser abubatsi batangiye kubaka Pyramids zigaragara ku buryo hari imwe yari ifite metero 62 z’uburebure bamwubakiye. Yari ifite n’ubusitani bwo kuzajya atembereramo akishimira ubuzima nyuma y’urupfu.

Iyi pyramid iherereye mu nkengero y’umurwa mukuru wa Misiri, Cairo. Ni mu gace kerekeye ku ruzi rwa Nili.

Inkuta ziriya nyubako zireshya na metero 230 z’uburebure zikagira ubugari bwa metero 147, ibi bikayigira iya mbere ingana kuriya ku Isi.

Ku ruhande rwayo hari hubatswe izindi zibiri zabagore be ndetse ngo ku ruhande abahanga bahasanze imva irimo ubusa ya nyina witwaga Hetepheres.

Iruhande rwa pyramid ya Cheops hari izindi mastabas aho abagaragu n’ingabo ze bagombaga kuba kugira ngo bazakomeze kumufasha mu bundi buzima.

Abahanga barabaze basanga pyramid ya Cheops yarubatswe n’amabuye miliyoni 2.3, buri rimwe rifite toni 2.5. Abakozi ngo bajyaga mu butayu gushakayo ariya mabuye bakayikorera bakayageza aho bagombaga kubaka.

Umunyamateka w’umugereki Herode yemeza ko yubatswe n’abantu ibihumbi 100 mu gihe cy’imyaka 20, ariko abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo(archeologist) bemeza ko byasabye abakozi ibihumbi 20 gusa.

Nubwo abantu batakwihandagaza ngo bubake pyramid nk’iya Giza, ababarirwa muri za miliyoni bajya kuyisura buri mwaka, bakirebera ubuhanga bw’Abanyamisiri ba kera cyane mbere ya Yesu kristo.

                  MCN..
Tags: MisiriPyramidsZ'ubakanwe ubuhanga
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abanye-Congo Biteguye Umukino wogupfa nogukira Congo RDC vs Nigeria

by Bahanda Bruce
November 16, 2025
0
Abanye-Congo Biteguye Umukino wogupfa nogukira Congo RDC vs Nigeria

Abanye-Congo Biteguye Umukino wogupfa nogukira Congo RDC vs Nigeria Umwuka w’amashyushyu uri hejuru mu bakunzi ba Les Léopards, aho Congo RDC yitegura guhura na Nigeria mu mukino wa...

Read moreDetails

Igitaramo cy’amateka: Stade yo mu Bufaransa Fally Ipupa yayujuje yose mbere y’uko igitaramo nyirizina kiba

by Bahanda Bruce
November 14, 2025
0
Igitaramo cy’amateka: Stade yo mu Bufaransa Fally Ipupa yayujuje yose mbere y’uko igitaramo nyirizina kiba

Igitaramo cy'amateka: Stade yo mu Bufaransa Fally Ipupa yayujuje yose mbere y’uko igitaramo nyirizina kiba Umuhanzi w’icyamamare wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Fally Ipupa, yongeye...

Read moreDetails

Kitoko yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi ari mu mahanga

by Bahanda Bruce
November 10, 2025
0
Kitoko yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi ari mu mahanga

Kitoko yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi ari mu mahanga Umuhanzi w’icyamamare Kitoko Bibarwa, ufite inkomoko mu karere k'i Mulenge muri Kivu y’Epfo, yagarutse mu Rwanda ku wa...

Read moreDetails

Vestine na Dorcas bakomeje kwandika amateka mashya muri Gospel nyarwanda

by Bahanda Bruce
November 10, 2025
0
Vestine na Dorcas bakomeje kwandika amateka mashya muri Gospel nyarwanda

Vestine na Dorcas bakomeje kwandika amateka mashya muri Gospel nyarwanda Abaririmbyikazi Vestine na Dorcas bakomeje kugaragaza ubuhanga n’ubushake bwo guteza imbere umuziki wa gospel mu Rwanda. Nyuma yo...

Read moreDetails

Uko imikino ya Premier League yagenze muri iyi weekend

by Bahanda Bruce
November 10, 2025
0
Uko imikino ya Premier League yagenze muri iyi weekend

Uko imikino ya Premier League yagenze muri iyi weekend Weekend y’iki cyumweru yari yuzuyemo ibihe bishimishije muri shampiyona ya Premier League, aho amakipe menshi yakinnye imikino ishimishije, abakinnyi...

Read moreDetails
Next Post
Leta ya Kinshasa yatanze ubusobanuro ku ngabo za Tchad zavuzwe ko zigiye gufasha igisirikare cyayo ku rwanya M23.

Leta ya Kinshasa yatanze ubusobanuro ku ngabo za Tchad zavuzwe ko zigiye gufasha igisirikare cyayo ku rwanya M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?